RFL
Kigali

Uwabaga mu nzu y'ibihumbi 10 ubu yoroye inka 100 z'inzungu: Ubuhamya bwa Nzaramba n'inama ze ku rubyiruko

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:18/01/2023 19:27
1


Nzaramba Alexis yadusangije ubuzima yabaye busharira n'ibanga yakoresheje kugira ngo yiyambure ubushwambagara abe umukire woroye inka 100 z'inzungu kandi nazo akaba azigezeyo mu mwaka umwe gusa.



Abantu bagera ku bukire bitewe n'impamvu zinyuranye zirimo kuragwa imitungo n'ababyeyi babo, gushirwa n'amashuri ukabona akazi keza, gukora cyane ukiteza imbere ari nako wizigamira, n'umugisha ugwirira abantu ukaba watombora akayabo mu marushanwa y'amahirwe atandukanye.

Byagusaba gukora imibare cyangwa se ugahita ubihakana, ucyumva ko umuntu wabaga mu nzu y'ibihumbi 10 muri Kigali nta n'akazi afite, ubu ari mu baherwe aho yoroye inka zirenga 100 z'inzungu. Inka imwe y'inzungu uyihaye agaciro k'ibihumbi 500 Frw, ubwo zose hamwe zaba zifte agaciro ka 50,000,000 Frw.

Nzaramba Alexis avuga ko mu mwaka umwe gusa amaze kugeza inka zirenga 100 nyuma yo gutangira uyu mwuga w'ubworozi ahereye ku nka eshatu gusa. Uretse ubworozi amazemo igihe gito, asanzwe ari n'umunyamuziki, ubu akaba afite studio ifite agaciro ka Miliyoni 70 Frw.

Ubworozi abumazemo umwaka umwe n'amezi macye kuko yabwinjiyemo mu Ukwakira 2021. Yatangiriye ku nka eshatu, ubu afite amashyo abiri abarizwa mu gihugu cya Uganda. Ati "Mu mwaka umwe inka zirarenga ijana, ibyo ndabishimira Imana usibye ko ari ugukora cyane".

Asobanura ko ibanga yakorsheje kugira ngo agere kuri ibi byose ari ugukora cyane, akagira ibyo yigomwa. Ati "Nafashe umwanya wanjye ndakora, niyibagiza byinshi, nkura byinshi mu mutwe ndakora. Iyo niyo ntsinzi maze kugeraho".

Yungamo ati "Ntabwo nashobora kubara agaciro kari mu butunzi bwanjye ariko inka ijana zirengamo ziri mu mafaranga menshi, kandi urumva ni inka z'inzungu.

Ariko ibyo ari byo byose mu butunzi bwanjye mfite nk'umuntu si ubwo bwonyine noroye ihene, noroye n'ibindi biruseho ihene ntashobora kuvuga hano ariko ubutunzi bwo burahari".

Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Nzaramba Alexis uzwi nka King Nzamba mu muziki usingiza Imana, yavuze ko atabasha guha agaciro buri nka yoroye, gusa ahamya ko ari agaciro gahambaye.

Yavuze ko yanazirikanye abatishoboye abaha akazi nko kwitura ineza yagiriwe, ati "Mfite abakozi nkoresha barenga 10, kandi bose nabakuye mu miryango nzi itishoboye. Mfite abaturanyi benshi mfasha, ariko cyane cyane abo nzi bo mu miryango narerewemo".

Inama ze ku rubyiruko rusuzugura akazi 

Ati "Urubyiruko muhaguruke ni twe maboko y'igihugu, nitwe maboko y'ababyeyi, nitwe maboko y'imiryango, gukora cyane ukagira ibyo ubasha kwikuramo, ukagira ibyo ubasha kwiyibagiza, ukagira ibyo ureka ariko ugakora cyane kugira ngo igihugu cyacu kibashe gutera imbere".

"Kugira ngo igihugu cyacu kigire aho kigera ni twebwe, tugomba guha inkunga n'abayobozi bacu batuyobora kubera yuko si bo bagomba gukora, bo bagomba kutwereka inzira nziza yo gukora, hanyuma natwe tugakora kugira ngo tubashe gutera imbere. Ndashishikariza umusore wese aho ari yaba ari umunyarwanda yaba ari mu Rwanda, yaba ari hanze y'u Rwanda, muhaguruke mukore!"

Yavuze ubuzima bushaririye yabayemo i Kigali aba mu nzu yakodeshaga 10,000 Frw

Uyu musore utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko akiba mu Rwanda yakodeshaga inzu iciriritse cyane, ariko akavuga ko yahoraga mu masengesho. Ati "Njye nabaye i Kigali, nigeze kuba mu nzu y'ibihumbi 10, nta n'akazi ngira, nta n'inkoko ngira,..

Nirirwa gusa muri Zion Temple nsenga ari bwo buzima bwanjy, mba ku ntebe ya korali nirirwa nsenga nta bundi buzima. Rero kugira ngo umuntu agire icyo ageraho, urahaguruka ukabaza abantu, ugashaka uburyo bwose bushoboka bwo kubaho".

Yabasabye kwirinda ibikorwa by'urugomo, abashishikariza gukunda umurimo ntibasuzugure akazi, ati "Ikibi ni ukwica cyangwa gukora ikindi gikorwa cy'urugomo, ariko umuntu wahagurutse akavuga ati ngiye gushaka akazi, mu by'ukuri hariho n'akazi abantu benshi banga gukora kandi gahari".

Yavuze ko guhaguruka ugakora ni "ugufata umwanzuro ukiyemeza gukora akazi ako ari ko kose wabona" 

King Nzamba yasobanuye ko nyuma yo kugera muri Amerika akabona akazi, yatangiye kwizigama, nyuma aza kwinjira mu mwuga w'ubworozi aho yahise agura inka eshanu. 

Ati "Ntangirira ku nka eshatu, natagiye mbishaka, ngura inzu eshatu ngenda ngura, ngenda ngura gura...Sinavuga ko natangiye nk'umukene, naba mbeshye! Kuko nafataga amafaranga nkagura, nkagura, ariko mu by'ukuri natangiriye ku nka eshatu".

Arakomeza ati "Naraguze bwa mbere, ndongera ngura ubwa kabiri, ndongera ngura ubwa gatatu, ngenda ngura ntyo,..zikabyara kuko naguraga inka ihaka,...Narabanje nkodesha ifamu hanyuma nguramo inka eshatu, nabona amafaranga y'inka imwe nkagura, nabona ay'eshanu nkagura, nabona ay'icumi nkagura, ni gutyo noroye, ariko ni umwanzuro nafashe mu mwaka umwe gusa".

Nzaramba yahishuye ko no muri Amerika uramutse udakoze cyane kakubaho!


King Nzamba avuga ko n'aho agereye muri Amerika, yasanze ibanga ry'ubukire no gutera imbere ari ugukora cyane kuko hariho abirara ntibakore, kugeza ubu bakaba nta n'inkoko bafite kandi bamazeyo imyaka irenga 10. Ati "Biragoye hano kwishyura Bills, ufite ideni ry'imodoka, ufite ibintu byose, ariko ugashyika kuri icyo gikorwa [ubworozi bwe].

Hariho abantu nasanze hano bamaze imyaka 10, abandi bahamaze imyaka 20 ariko badafite n'inkoko, ndakubwiza ukuri. Njye nafashe umwanzuro nti reka nkore, hanyuma ngire icyo ngeraho. Ndimo nduzuza n'inzu mu by'ukuri ibintu byose Imana ibikora mu buryo bwayo;

Ariko ni twe tugomba guhaguruka tugakora, nta wundi muntu ushobora kuza ngo agukorere cyangwa aguhe ibitekerezo byo gukora uretse wowe, ni wowe ugomba kumenya uko ugomba kubaho.

Yavuze ko afite ibikorwa byinshi muri uyu mwaka wa 2023, ati "Mfite ibikorwa byinshi, mfite gukora ubukwe muri uyu mwaka, mfite gukora umuziki, mfite collabo nzakora aho ngaho [mu Rwanda], ni nyinshi, mfite indirimbo nyinshi nzakora, ndashaka kuzasohora album ngeze aho ngaho".

Nzaramba aherutse gutangaza ko ashaka guha inka Perezida Kagame mu kumushimira ku bwa byinshi byiza akomeje kugeza ku Rwanda n'abanyarwanda. Ni ibintu yatangaje kuwa 24 Ukwakira 2022 mu gitaramo cyabereye kuri Twitter aho abantu benshi bifurizaga Umukuru w'Igihugu izabukuru nziza y'amavuko aho yari yujuje imyaka 65.

Yaranditse ati "Ndashaka kukwifuriza isabukuru nziza y'amavuko Mubyeyi w'u Rwanda n'ibindi bihugu byinshi. Ndagukunda kandi nzakomeza kubivuga. Uri intwari y'ibisekuru byinshi bikomeze! Ndashaka kuguha inka, ndabyiyumvamo. Imana imfashe ice inzira tuzahure, ndakwifuriza ibyiza byinshi.

Mu gushaka kumenya niba koko akomeje, icyo gihe inyaRwanda yegereye uyu musore tugirana ikiganiro. Nzaramba yavuze ko mu muco iyo ukunze umuntu uramugabira, ati "Mu muco wacu iyo ukunze umuntu uramugabira, umuha inka nk'uko nawe iyo akunze abantu arabagabira. Ndamukunda mu buryo bwanjye bwite nk'umuntu kubera ko ni Role model wanjye".

Avuga ko hari byinshi amwigiraho kandi amukundira birimo gukorera abaturage ibyo bashaka. Ati: "Namwigiyeho byinshi nk'umuyobozi mwiza, imfura, umugabo uhagarara ku ijambo nk'umugabo kandi agakora ibyo abantu bose bifuza ko bakorerwa".

Uyu muhanzi arakomeza ati "Njye naramukunze, numva nifuje kumuha inka. Nabaye mu Rwanda imyaka myinshi, ni igihugu nabayemo numva mfite umutekano wose, uwo rero ntabwo nawuterwaga n'abandi, ni ubuyobozi bwiza mu gihugu."


Nzaramba avuga ko yoroye inka zirenga 100


Nzaramba afite studio ifite agaciro ka Miliyoni 70 Frw


Zirakamwa!


Nzaramba arasaba urubyiruko gukora cyane kandi ntibasuzugure akazi


Inka ze ni inzungu gusa!

REBA INDIRIMBO "I LOVE YOU LORD" YA NZARAMBA


NZARAMBA YAHIRIWE N'UBWOROZI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nitwa Twahirwa hamidu1 year ago
    Komerezaho kd urakoze kuduha inama zitwubaka mubyukuri uva kure habi ukgera kuri byunshi kd byiza uzadusure murwa gasabo pe aho kunyigisha kurya ifi wanyigisha kuyiroba tugukeneyeho inama nibitekerezo byawe byiza ikaze iwacu





Inyarwanda BACKGROUND