RFL
Kigali

Boanerges Gospel Group bashyize hanze indirimbo ihumuriza abafite ibisa nk'imisozi imbere yabo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/01/2023 6:16
0


"Yesaya 50:7 Kuko Umwami Imana izantabara ni cyo gituma ntamwara, ni cyo gitumye nko mera mu maso hanjye hakamera nk'urutare, kandi nzi yuko ntazakorwa n'isoni" - Ni amagambo Boanerges Gospel Group yasangije abakunzi bayo kuri Youtube ubwo yashyiraga hanze indirimbo nshya "Humura".



Indirimbo nshya "Humura" ya Boanerges Gospel Group yakozwe na Nicholas mu buryo bw'amajwi, amashusho yayo afatwa ndetse atunganywa na BJC_Official. Piano ya mbere yacuranzwe na Danny, Piano ya kabiri icurangwa na Nehemie, Base Guitar icurangwa na Ishimwe, Solo Guitar icurangwa na Vitar, Drums na Isaac naho Saxophone icurangwa na Pappy Israel.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Mary Cynthia Ingabire, Umuyobozi wa Boanerges Gospel Group ikorera umurimo w'Imana muri Bethesda Holy Church, yavuze ko "Humura" ari indirimbo nshya y’ihumure, "ihumuriza abantu bafite ibintu bimeze nk’imisozi imbere yabo cyangwa se ibibazo bibaruhije, ibibutsa ko Imana izabatabara".

Boanerges Gospel Group ni itsinda rigizwe n'abiganjemo urubyiruko biyemeje gukorera Imana mu majwi yabo no mu bundi buryo Imana ibashoboza. Ijambo Boanerges [Soma Bowanejyezi] bisobanuye Abana b'inkuba.

Iri zina ryabo barikomoye muri Bibiliya muri Mariko 3: 16-17 havuga ngo "Nuko atoranya abo cumi na babiri, Simon amwita Petero, na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se wa Yakobo na bo abita Bowanerige risobanurwa ngo "Abana b'Inkuba".

Boanerges Gospel yashinzwe tariki 24/10/ 2004, ishingwa n'uwitwa Niwemugeni Albine (Sarah). Yatangiranye abantu hagati ya 15 na 20, ubu ifite abanyamuryango bagera kuri 68. Bamaze gukora indirimbo 4 - nizo ziri kuri shene yabo ya Youtube. Bafite umwihariko wo kubyinira Imana no kuyiririmbira mu njyana zitandukanye.

Aba baririmbyi bakunda gukora ibitaramo by'ivugabutumwa yaba ibibera mu nsengero n'ibindi bibera hanze yaho. Mu mwaka wa 2013 bakoze igitaramo gikomeye batumiyemo umuhanzi ukomeye muri Uganda witwa Living Spring n'abandi bo mu Rwanda nka Papa Emile, New Melody na Uncle Sam uhimbaza Imana mu nyana ya Hip Hop.

Ni igitaramo cyari gifite intego yo kurwanya ibiyobyabwenge, kikaba cyarabereye ku Kimisagara kuri Maison de Jeunes.  Pasiteri Julienne Kabanda ni we wigishije ijambo ry'Imana. Cyabaye mu buryo butamenyerewe muri iyi minsi dore ko habaye umwanya wo kubaza ibibazo, haba n’imikino itandukanye ndetse abacyitabiriye babyinira Imana mu buryo bukomeye.


Bashyize hanze indirimbo y'ihumure


Boanerges Gospel Group bamaze gukora indirimbo enye


Boanerges Gospel Group iri mu makorali akunzwe mu gihugu


Amateka agaragaza ko bashyize imbere cyane ivugabutumwa

REBA INDIRIMBO NSHYA "HUMURA" YA BOANERGES GOSPEL GROUP







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND