RFL
Kigali

Se ni Pasiteri: Byinshi kuri Anto wateguye igitaramo "Arakomeye Live Concert" yatumiyemo Bosco Nshuti

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/01/2023 23:09
0


Umuhanzikazi Iraguha Antoinette utuye mu Karere ka Musanze, yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana yatumiyemo abaramyi batandukanye barimo Bosco Nshuti.



Kuri iki cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2023 mu Karere ka Musanze kuri Evangelical Restoration Church harabera igitaramo cy'umuhanzikazi Antoinette Iraguha uzwi nka Anto. Ni igitaramo cyatumiyemo abahanzi n’abakozi b’Imana batandukanye.

Bamwe mu baramyi batumiwe harimo Bosco Nshuti ukunzwe mu ndirimbo nyinshi zirimo Ibyo Ntunze, Ndumva unyuzuye, Uranyumva n’izindi. Hatumiwemo kandi n’abahanzi bakorera umurimo w’Imana i Musanze barimo Poly Turikumwe, Vincent, Alexis na Heritage Group.

Antoh wateguye iki gitaramo "Arakomeye Live Concert", yavuze ko intego yacyo ari ukuramya no guhimbaza Imana. Avuga ko igihe cyari kigeze ngo ataramire Imana n’abantu bayo kuko amaze iminsi akora indirimbo zitandukanye. 

Yavuze ko iki gitaramo agiye kugikorera i Musanze kuko ari ho yatangiriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kizatangira saa munani zuzuye kiyoborwe n’umunyamakuru Fidele Gatabazi wa Radio na Televiziyo O yahoze yitwa Authentic.

Anto watumiye Bosco Nshuti i Musanze ni muntu ki?

Mu kiganiro na inyaRwanda, Anto yatangiye atubwira inkomoko y'izina rye, ati "Nahisemo kwitwa Antoh kuko nabonye ari izina abantu bakunze kunyita mu bihe byanjye by'ishuri n'abandi b'urubyiruko, mbega abantu bararikundaga mbona gukomeza kurikoresha mu muziki byakoroha".

Uyu muhanzikazi ugiye gukora igitaramo cye cya mbere yatumiyemo Bosco Nshuti, atuye mu karere ka Musanze, akaba asengera muri Eglise d'Aimie. Afite ababyeyi bombi, Se akaba ari umupasiteri muri ECMI. Avukana n'abana 10, akaba yarasoreje Kaminuza muri University of Kigali - Musanze Campus.

Yavuze ku rugendo rwe mu muziki n'icyo kuririmba bisobanuye kuri we, ati "Nta muntu [wankundishije kuririmba], gusa nakuze mbikunda nkajya nkunda kwandika indirimbo by'ubwana nkigisha abana bagenzi banjye bimomeza uko". 

"Icyo nkundira kuririmba bituma numva nishimye. Ikindi ni uko ari umurimo utuma numva nishimye n'iyo nsenga naririmbye neza numva hari ahantu isengesho rigeze".

Arakomeza at "Natangiye kuririmba kera nkiri umwana muto, kuko nakunze kuririmba kuva kera nayoborago choir y'abana ngeze no muri 'Secondary' na Kaminuza ngakunda kuririmba n'aho nsengera ndi umuririmbi. Ariko natangiye kuririmba ku giti cyanjye ndangije kaminuza kuko numvaga mfite byinshi byo gushimira Imana, mpita ntangira gukora indirimbo ku giti cyanjye muri 2021".

Nyuma y'iki gitaramo cye, Antoh afite izindi gahunda zikomeye nk'uko yabidutangarije ati "Uyu mwaka ndifuza gukora cyane ngakora indirimbo nyinshi n'ibitaramo kandi nzasura n'abarwayi kuko biri mu bikorwa by'urukundo nkora hano mu bitaro bya Musanze".


Anto yateguye igitaramo gikomeye i Musanze


Bosco Nshuti azaririmba mu gitaramo cya Ato


Anto yatangaje ko afite gahunda yo gukora cyane mu 2023


Anto yateguye igitaramo yise 'Arakomeye Live Concert'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND