Kigali

Ni Abahanzi ndetse n'aba Producers! Eddie Mico yambitse impeta Linda uvukana na Miss Amanda - AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/12/2022 23:06
1


Eddie Mico umaze imyaka 14 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Linda Kamikazi mukuru wa Miss Saro Amanda wabaye Miss Talent muri Miss Rwanda 2022.



Eddie Mico ni Umuhanzi, Umwanditsi, Umunyamakuru, Worship leader akaba na Producer. Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2008, atangirira ku ndirimbo yise "I Live For You". Album ye ya mbere y'indirimbo 10 yitwa "You Are Amazing", ikaba yaratunganyijwe na Narrow Road Production mu 2011.

Uyu musore waminuje mu bijyanye n'Icungamutungo, akaba umukristo mu Itorero Angilikani, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel ndetse babereye benshi urugero rwiza. Indirimbo ze nyinshi ziri mu rurimi rw'Icyongereza.

Umwibuke mu ndirimbo "Real Swagg", "Connected", "Byose bicecetse", n'izindi. Ari mu bagize Akanama Nkemurampaka mu Irshanwa RSW Talent Hunt rizahemba Miliyoni 10 Frw umunyempano uzahiga agandi.

Mu 2013 uyu musore w'ijwi ritangaje akaba n'umuhanga mu kubyinira Imana, yaserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Groove Awards ryaberaga muri Kenya, aho yari ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugabo mwiza w’umwaka muri Gospel (Best Gospel Male Artist) ndetse n'indirimbo ye “Real Swagga” yari iri guhangana mu zifite amashusho meza y’umwaka (Best Video of the year).

Uwo Eddie Mico tukubwiye mu ncamake agiye kurushinga!


Ntiharamenyekana itariki y'ubukwe bwe, gusa ni vuba nk'uko yabidutangarije. Mu ijoro ryacyeye ni ukuvuga tariki 11/12/2022 ni bwo yateye ivi yambika impeta umukunzi we Linda Rubango Kamikazi usanzwe ari umuhanzikazi ndetse akaba n'umu Producer wanabyize mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Yamwambitse impeta amutunguye cyane, ayimwambika ku munsi we w'amavuko ari nabyo byatumye inshuti ze zimufatisha nk'abagiye kwizihiza isabukuru y'amavuko, kumbi bari ku mugambi mutagatifu w'umukunzi we Eddie Mico. Umukobwa byamurenze ahita asuka amarira y'ibyishimo.

Nyuma y'uko Linda amubwiye YEGO, Eddie Mico wigeze gutangaza ko adashobora gushaka umukobwa udakijijwe, yabajijwe n'umunyamakuru wa inyaRwanda uko yiyumva, atangaza ko byamunejeje cyane. Ati "Ndishimye cyane, n'ubu ndacyashyira kuri gahunda ibintu byose". 

Twamubajije ibyo yagendeyeho ahitamo Linda mu bandi bakobwa bose, akamusaba kuzabana nawe iteka ryose, ahishura ko yamye asengera umukobwa umeze nk'uyu yambitse impeta. Ati "Ni nk'inzozi gusa ni amashimwe rwose. Kuva cyera nifuzaga ibintu nka bitatu cyangwa bine by'ingenzi: 

1) Kuba akunda Imana by'ukuri, 2) Kuba ankundira uwo ndiwe apana ibyo ndibyo gusa, 3) Kuba twumvikana kandi akunda abantu.....Linda rero ibyo byose yarabirengeje, gusa ni ugukora kw'Imana. Linda 'is special to me in more than a thousand ways' [arihariye kuri njye mu buryo burenze 1000] ntabona uko mbisobanura".

Ni couple y'aba Producers!


Bombi ni abahanzi mu muziki wa Gospel. Linda azwi cyane mu ndirimbo "Umubavu" yakoranye na Serge Iyamuremye [Kanda HANO uyirebe]. Ni indirimbo ivuga ko Imana itajya ibeshya, kandi ikaba Imana y'ukuri. Hejuru y'ibyo, ni na Producer akaba afite Studio ye bwite yitwa Heart Music Studio.

Birashoboka ko yaba ayifatanyije n'umukunzi we Eddie Mico nawe uherutse kwinjira mu byo gutunganya indirimbo, ibintu afatanya n'ubuhanzi no gukora itangazamakuru aho afite ikiganiro kuri Authentic Tv cyitwa "The Gospel Turn Up". Bombi ni abanyamuziki byahamye, by'akarusho Eddie Mico yongereye ijambo "Music" ku mazina ye akoresha kuri Instagram, ubu yitwa Eddie Mico Music.

Twitege iki kuri Eddie Mco na Linda, couple y'Abahanzi n'aba Producers?

Eddie Mico yasubije iki kibazo ati "Ni byo turi aba Producer b'umuziki n'abahanzi. Icyo batwitegaho ni uko hari imishinga mishya yacu ndetse n'iy'abandi twagiye dukorera zigiye gusohoka. Indirimbo nshya, yo iraje". 

Yavuze ko kwambika impeta umukunzi we ku munsi we w'amavuko, "nta mpamvu idasanzwe nabikoze,..ni uko cyari igihe cyiza kandi nanone nashakaga ko yishima".

Linda wambitswe impeta na Eddie Mico, ni umukobwa urimo kuminuza muri Mount Kenya University nyuma yo kurahura ubumenyi mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Ni umutoza w'amajwi, umuririmbyi akaba n'umu Producer nk'uko twabivuze haruguru. 

Ni mukuru wa Saro Amanda wabaye Miss Talent mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ryegukanywe na Miss Nshuti Divine Muheto, nyuma yo guhiga abandi mu kugaragaza impano. Amanda ni umuhanga cyane mu kuririmba anicurangira gitari cyangwa piano. 


Eddie yashinze ivi ku butaka


Linda na Eddie bahoberanye biratinda!


Linda byamurenze asuka amarira


Umunsi wateguwe ku isabukuru ya Linda


Baritegura kurushinga vuba


Linda na Eddie ni couple nshya y'abanyamuziki


Inshuti zabo zishimiye cyane intambwe bateye


Miss Amanda (yegeranye na Eddie) wabaye Miss Talent yitabiriye ibirori mukuru we Linda yambikiwemo impeta


Eddie Mico na Linda mu bihe byiza cyane by'urukundo


Umuraperikazi The Pink ni umwe mu bitabiriye ibi birori


Linda yambitswe impeta na Eddie Mico bakundanye urwo bagize ibanga igihe kinini


Ifoto y'urwibutso y'abitabiriye ibi birori Linda yambikiwemo impeta

REBA INDIRIMBO "BYOSE BICECETSE" YA EDDIE MICO


REBA INDIRIMBO "UMUBAVU" YA LINDA FT SERGE IYAMUREMYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tim2 years ago
    Ngo bari muri gospel.N'iyo nyogoshp u'umugabo?umugeni wambaye imbenure? Bari muri bamwe bazanye imico y'amahanga mu nsengero.Umuririmbyi wa 437 aravuga :"Moa amavuta Yesu mbone kwaka".Nabo basabe amavuta babone kwaka.Bibiliya nayo iti""imibiri, umwuka n'ubugingo birarindwe, Yesu amaze bitariho umugayo"



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND