RFL
Kigali

The Ben na Bruce Melodie ni bo bahanzi bakuru mu iserukiramuco Kigampala ritegerejwe muri Uganda

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:10/12/2022 10:17
0


Ku nshuro ya mbere abahanzi nyarwanda n’abo muri Uganda, bagiye guhuzwa n’igitaramo Kigampala Festival kigiye kubera muri Uganda. Cyatumiwemo The Ben, Bruce Melodie, Mc Anita Pendo, Mc Nario n’abandi batandukanye.



Kuva umubano w’u Rwanda na Uganda wasubira mu buryo, ibihugu byose bikongera kugirana imigenderanire myiza, yaba muri Uganda ndetse no mu Rwanda, hakomeje gukorwa ibitaramo bikishimirwa n’inguni zose.

Kuri ubu hagiye kuba iserukiramuco ryitezweho kuzitabirwa n'abanyaRwanda benshi muri Uganda bagiye kwishimira iminsi mikuru irimo n’igitaramo kigiye kubera muri iki gihugu kizabahuriza hamwe n’inshuti n’abavandimwe.

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben akaba umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda na Uganda ndetse na Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce Melodie unaherutse gutaramira muri Uganda mu gitaramo cya Edddy Kenzo, bateguje iki gitaramo.

Ku nteguza z’iki gitaramo hagaragaraho Then ndetse n’abandi bahanzi barimo nka Ykee Benda na Levixone bazafatanya n’aba Mc bakunzwe barimo Anita Pendo ndetse na Mc Nario banakomeje gushishikariza abantu kuzakitabira.


The Ben mu gitaramo gitegerejwe muri Uganda

Bruce Melodie n’ubwo atagaragara kuri izi mpapuro zamamaza iki gitaramo, yamaze gukora amashusho mato atumira abantu kuzitabira iki gitaramo ndetse akaba yavuze ko abantu bamwitega bitandukanye n’ibyabanje.


Iki gitaramo kizabera kuri Lugogo Cricket, giteganyijwe kuba ku itariki 17 Ukuboza 2022. Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 50 ahasanzwe, ibihumbi 100 muri Vip ndetse na Miriyoni 3 mu myanya y’icyubahiro yisumbuyeho. Aya yose akaba ari mu mafaranga yo muri Uganda.


Ni igitaramo kizayoborwa n'umunyarwenya Salvador


Mc Anita Pendo ni we uzaba ari umushyushyarugamba


Bazafatanya gususurutswa na Mc Nario


Ni ubwa mbere iri serukiramuco rigiye kuba, ku nshuro ya kabiri rizabera mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND