RFL
Kigali

Ramos yagize icyo avuga nyuma yaho Espagne isezerewe yaranze kumuhamagara

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/12/2022 7:59
0


Sergio Ramos ni umwe mu bakinnyi ikipe y'igihugu ya Espagne yasize mu buryo butumvikana ndetse byatumye bamwe batangira kurakarira umutoza Luis Enrique.



Ikipe y'igihugu ya Espagne iherutse gusezererwa na Maroc mu mikino y'igikombe cy'Isi kiri kubera muri Qatar kuri penariti 3-0 nyuma yaho amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.

Uku gusezererwa kwatumye biba inshuro ya kabiri yikurikiranya Espagne isezerewe mu mikino y'igikombe cy'Isi kandi kuri penariti.

Nyuma y'isezererwa, umutoza Luis Enrique akomeje gushyirwaho igitutu kubera gusiga abakinnyi bafite uburambe barimo David De Gea na Sergio Ramos.

Ramos wabaye Kapiteni w'iyi kipe yaje kugira icyo avuga ku isezererwa rya Espagne ndetse avuga ko ikipe bidatinze izagaruka neza. 

Yagize ati: "Uyu munsi ndetse n'igihe kizaza tuzahora dutewe ishema n'ibendera ry'igihugu cyacu ndetse n'abakinnyi bacu. Ntabwo Espagne yatakaje ahubwo yarize. Twaguye hasi ariko bidatinze tugomba guhaguruka kandi tuzagaruka neza kandi tuzagaruka dufite imbaraga zose."

Ramos yatangiye gukinira ikipe y'igihugu ya Espagne kuva mu 2005, akaba amaze kuyikinira imikino 180 ayitsindira ibitego 23. 

Ramos yabaye myugariro ukomeye wa Espagne mu myaka 15 itambutse 

Abasesenguzi bavuga ko bitari bikwiye ko Ramos abura mu ikipe y'igihugu ya Espagne 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND