RFL
Kigali

Keke Palmer yashimiye umukunzi we nyuma yo gutangaza ko atwite

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:5/12/2022 10:06
0


Umukinnyikazi wa filime, Keke Palmer, yashimiye umukunzi we, Darius Jackson, nyuma yo gushyira amafoto hanze agaragaza ko biteguye kwakira imfura yabo.



Umukinnyikazi wa filime, Keke Palmer, yashimiye ndetse agaragariza urukundo umukunzi we Darius Jackson, bitegura kwibarukana imfura yabo, mu mafoto yashyize kuri Instagram agaragaza ko atwite.

Keke Palmer yerekanye ko atwite mu kiganiro 'Saturday Night Live'

Mu butumwa bwe, Palmer yatangiye ashimira abakinnyi, abakozi ndetse n’abanditsi, b'ikiganiro akora 'Saturday Night Live', ndetse ashimira by'umwihariko Lorne Michaels na Kenan Thompson.

Yagize ati "Mwarakoze @nbcsnl ndetse n'ABANDITSI! Abanditsi badasanzwe batanga kandi batanga kandi batanga buri munsi, ibyo mubona n'ibyo mutabona byose, aba bantu babishyiraho imitima. 

Ubuhanzi bubari k'umutima, ntabwo biba byoroshye buri gihe, ariko baracyigaragaza kandi birashimishije." Nyuma y'ubutumwa bwe kuri SNL, Palmer yashimiye umukunzi we anishimira kuzayoborana iki kiganiro cy'urwenya hamwe n'umwana we.

 Yanditse ati "Uyu mwaka wanjyanye mu rugendo! Kandi neza, njye n'umwana wanjye turi kubigendanamo twese hamwe. Warakoze Mana! Ndashimira ababyeyi banjye n'umuryango wanjye bakomeje kuntera inkunga. 

Warakoze @noraradd kuba umuvandimwe wanjye wo mu mwuka buri gihe! Uranyumva ... Ndashimira ikipe yanjye ingeraho ikaba yakimura n'imisozi kugirango izamure impano yanjye. 

Kandi ndashimira ikindi gice cyanjye (umukunzi we) @dvulton kumpa ikintu cyonyine, ubumwe bw'ukuri bushobora kuzana. Urukundo nicyo kintu dufite, sibyo ra? ntacyo wakora muri iy'Isi wenyine kandi munyizere, ntabwo ndi jyenyine! Ndashima cyane… Umunsi mwiza! "

Keke Palmer n'umukunzi we Darius Jackson baritegura kwibaruka imfura yabo

Uyu mukinnyi wa menyekanye muri 'Akeelah and the Bee' yatangarije muri Saturday Night Live, ko atwite aho yagize ati "Nishimiye cyane kuba ndi hano, kubera ko hari ibihuha bivugwa hirya no hino, abantu bagiye bavuga bati ' Keke afite umwana, Keke aratwite' ndashaka kubisobanura." 

Palmer yahise afungura ikoti arikuramo yereka imbaga y'abantu ko ari kwitegura imfura ye. Yongeyeho aseka ati: "Nagombaga kubivuga, nubwo, ari bibi iyo abantu bakwirakwije ibihuha kuri wowe kuri interineti, ariko birushaho kuba bibi iyo aribyo". 

Yongeyeho atebya ati "Uyu wabaye umugisha ukomeye. Ngiye kuba mama! Nubwo abantu bamwe bumva bidasanzwe kuri njye kubyara kuko banzi nk'umukinnyi w'umwana. 

Ariko ubu mpfite imyaka 29, ndakuze, nakoze imibonano mpuzabitsina, mfite urugo, nateye kuri Capitol ku ya 6 Mutarama, murabizi, ibintu abantu bakuru bakora"

Nyuma yiki kiganiro, umukunzi we Jackson yashyize ifoto kuri Story ya Instagram, igaragaza Palmer yicaye ku meza yerekana umwana we, yambaye imyenda yijimye, yandikaho "2023" iruhande ashyiraho umutima utukura.

Darius Jackson yashyize ifoto ya Palmer kur story ya Instagram agaragaza ko bitegura kwakira imfura yabo muri 2023






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND