Abakoresha imbuga nkoranyambaga bongeye kweguka baramwenyura nyuma yo kubona Miss Naomie ku igare bakunze kwita Matabaro, bamusaba kuritwara nk’uko Kate Bashabe yabikoze.
Muri metero zitari nyinshi agenda avuga ngo ngeza hariya, ubuse nguye niyo magambo Miss Naomie yagendaga avuga ubwo yari atwawe n’umunyonzi, aho bari baherereye mu karere ka Gicumbi.
Ubona ko anyuzwe no kwicara kuri iyi matabaro, abantu banyuzwe nabyo bamusaba kuba yakwiga igare akajya mu marushanwa cyangwa se akaritwara nk’uko Kate Bashabe yabikoze.
Nk’uwitwa Valens yagize ati “Miss wacu gerageza wige igare naryo uzajye uritwara, nk’uko Bashabe yabikoze.’’
Ibi bitekerezo byakuruwe ku mbuga nkoranyambaga mu gihe Miss naomie we yategeye iri gare mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru, aho yari ari kumwe n’umuryango we wose.
Miss Naomie yabanje kujya ku igare afite ubwoba
Kate Bashabe umenyerewe mu ruhando rw’imyidagaduro by’umwihariko ijyanye n’ubwiza no kumurika imideli, ni umwe mu bakobwa bafite izina riremereye mu ruhando rw’imyidagaduro ariko binyuze mu mashusho asangiza abamukurikira ubona ko agira ukwicisha bugufi muri we n'ubwo ari umwe mu baherwekazi kandi b’ibyamamare mu Rwanda.
Mu minsi ishize uyu munyamideli abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram rukurikirwa n’ibihumbi 522 bifitwe n’ababarirwa ku ntoki mu Rwanda, yasangije abamukurikira ubutumwa bwo mu mashusho aho agaragara ari mu gace k’icyaro, agatira igare umuturage wari uri ku muhanda agatangira kurinyonga. Kuri aya mashusho yongeyeho ubutumwa bugira buti ‘Twagiye’.
Aha yari amaze kwizera umunyonzi
Asa n'ushaka kwerekana ko rwose azi kunyonga neza igare, bitari iby’aya ngaya asanzwe y'abaherwe ahubwo ko azi no gutwara na matabaro yo muri rubanda rwa giseseka atagira inyongera muvuduko (Vitesse). Ni ibintu byabasha gukorwa na mbarwa mu byamamare.
Mbere yo kurijyaho yabanje kugira amakenga
Bari bagiye gusura papa wabo
Kate Bashabe ku igare rya matabaro
Kate Bashabe we azi no kunyonga igare
TANGA IGITECYEREZO