RFL
Kigali

Amagare: Hateguwe amasiganwa y'ibirori bisoza umwaka mu turere twa Nyanza, Gisagara na Musanze

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:2/12/2022 9:44
0


Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda, FERWACY, ku bufatanye n'uturere ryateguye amasiganwa atatu akomeye, azatanga Ibirori by'igare bisoza umwaka mu turere twa Nyanza na Gisagara ho mu Majyepfo ndetse na Musanze ho mu Majyaruguru y' u Rwanda.



FERWACY yashyize ahagaragara urutonde rw'amasiganwa atatu azakorwa muri uku kwezi k' Ukuboza 2022, nyuma y'iminsi ishize iri shyirahanwe risinye amasezerano y'imikoranire n'uturere.

Ku ya 10 Ukuboza 2022, mu Karere ka Gisagara ho mu Ntara y'Amajyepfo, hazakinirwa isiganwa ryiswe 'Human Rights Cycling Race' rizasiganwamo abakinnyi bakiri batoya (Juniors) mu byiciro by'abahungu n'abakobwa.

Iri siganwa rigiye kubaho ku nshuro ya mbere ryateguwe n'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda, ku bufatanye na Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (National Commission for Human Rights) ndetse n'akarere ka Gisagara.

Umuhanda mushya wa Huye - Gisagara, ubereye igare

Imihanda ya Gisagara izakira iri siganwa mu gihe kandi abahatuye bitegura kuzihera ijisho irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda 2023, rizaherekeza ku ya 20 Gashyantare 2023, ubwo hazaba hakinwa agace ka kabiri (Kigali - Gisagara) ku ntera ya Kilometero 132,9.

Ku ya 16 Ukuboza 2022, i Musanze hazakinirwa isiganwa rya Rwanda Cycling Cup, ryiswe Musanze Gorilla Race, rizazenguruka ibice bitandukanye by'aka Karere gasanzwe ari ak' ubukerarugendo bushingiye ku ngagi (Gorilla) zo mu misozi y'ibirunga.

Iri siganwa ryemejwe mu gihe Ku ya 30 Ugushyingo 2022, FERWACY yasinyanye amasezerano y'imikoranire n'akarere ka Musanze, azatuma hategurwa iri siganwa ndetse n'andi mu gihe cy'imyaka itatu ikurikira.

Meya w'Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier (Ibumoso) na Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah ubwo basinyaga amasezerano

Umujyi wa Musanze usanzwe uberamo Ibirori by'amasiganwa y'amagare kenshi kuko kuva Tour du Rwanda yaba mpuzamahanga muri 2009 ihanyura buri mwaka. Muri Tour du Rwanda ya 2023, Abanya-Musanze bazareba uduce dutatu twa; Huye - Musanze, Musanze - Karongi na Rubavu - Gicumbi.

FERWACY yateguye ko amasiganwa ya Rwanda Cycling Cup 2022 azasorezwa i Nyanza, ahazakinirwa irushanwa ryiswe 'Royal Nyanza Race' kuwa Gatandatu, tariki 30 Ukuboza 2022.

Iri siganwa rizabimburira andi ateganijwe kuzabera mu Karere ka Nyanza mu bihe biri imbere, hashyirwa mu bikorwa amasezerano y'imikoranire y'imyaka 3 aherutse gushyirwaho umukono na FERWACY ndetse n'Aka Karere k'ubukerarugendo bushingiye ku mateka y'ubwami.

Isiganwa rya Rwanda Cycling Cup riheruka, ni iryabereye i Nyaruguru (Kibeho Race) ku ya 12 Ugushyingo rikegukanwa na Mugisha Moise wa ProTouch wahigitse Manizabayo Eric wa Benediction Ignite.

i Nyaruguru niho habereye Kibeho Race

Manizabayo Eric 'Karadiyo' ufite amahirwe menshi yo kwegukana Rwanda Cycling Cup 2022, yegukanye umwanya wa mbere muri Gisaka Race y' i Kirehe ku ya 1 Ukwakira ndetse na Kibugabuga Race II y' i Bugesera yabaye muri Nzeri 2022.

Aya masiganwa yose akinwa hakomeza gutyazwa abakinnyi 10 bazatoranyirizwa guhagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda ya 2023 iteganijwe kuva kuya 19 kugeza kuya 26 Gashyantare 2023, aho bazaba bagabanije mu Ikipe y'igihugu (Team Rwanda) na Benediction Ignite.

Manizabayo Eric ni we uhabwa amahirwe yo kwegukana Rwanda Cycling Cup 2022 mu bagabo 

Amasiganwa ya Rwanda Cycling Cup yitabirwa n'amakipe arenga 15 arimo abanyamuryango ba FERWACY n'andi atumirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND