Kigali

Snoop Dogg n'umuryango we bamamaje imyenda mishya ya kompanyi ya Kim Kardashian-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/12/2022 9:26
0


Umuraperi Snoop Dogg ari kumwe n'umuryango we bamamaje imyenda mishya, yasohowe na kompanyi y'imideli yitwa 'SKIMS' ya Kim Kardashian.



Umunyabigwi mu njyana ya Rap/Hip Hop Calvin Broadus Jr. wamamaye ku izina rya Snoop Dogg, umuraperi uri mu bamaze igihe kinini mu muziki yigaragaje mu isura nshya we n'umuryango we, bafatanije kwamamaza imyenda mishya ya kompanyi y'imideli ya Kim Kardashian yitwa 'SKIMS'.

SKIMS ya Kim Kardashian yifashishije umuryango wa Snoop Dogg, mu kwamamaza imyenda yo kurarana yashyize ku isoko. Iyi myenda ikaba yaragenewe abantu bafite umuryango wagutse ndetse by’umwihariko ku miryango ishaka kwizihiza Noheli mu myenda isa, nk'uko Kim Kardashian yabitangarije PageSix.

Snoop Dogg n'umuryango we bamamaje imyenda mishya ya kompanyi ya Kim Kardashian.

Snoop Dogg ari kumwe n'umugore we Shante Broadus hamwe n'abana babo batatu barimo Corde Broadus, Julian Broadus hamwe n'umukobwa we Cori Broadus. Uyu muraperi kandi yari akikijwe n'abuzukuru be 5 hamwe na Warren Deuce uherutse kwambika impeta umukobwa we.

Mu mafoto akurikira irebere umuryango wa Snoop Dogg wamamaje imyenda yo kurarana ya kompanyi SKIMS, yashinzwe na Kim Kardashian:

Snoop Dogg n'umugore we hamwe n'abana babo batatu.


Snoop Dogg ari kumwe n'abuzukuru be.

Snoop Dogg n'umugore we Shante Broadus n'umukobwa wabo Cori Broadus.


Snoop Dogg n'umugore we bishimanye n'abuzukuru babo bamamaza imyenda ya kompanyi ya Kim Kardashian.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND