RFL
Kigali

U Burusiya bwabuze ubusobanuro ku munyeshuri wo muri Zambia wiciwe ku rugamba yahatirijwe

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:1/12/2022 12:39
0


Leya y' u Burusiya ntirabonera ibisobanuro ibibazo bitandukanye ibazwa na Leta ya Zambia ndetse n'abo mu muryango wa Lemkani Nyirenda, umunyeshuri wari waroherejwe kwiga i Moscow, nyuma akoherezwa ku rugamba nk'amahitamo ye ya nyuma kugira ngo avanwe muri gereza.



Nyirenda yoherejwe mu Burusiya mu mwaka wa 2018, nyuma yo gutsindira Buruse mu masomo ya Siyansi yigaga i Lusaka muri Zambia, yerekeza i Burayi kuhakabiriza inzozi zo kuzaba umuhanga mu bya Siyansi.

Alice Chulubu wiganye na Nyirenda amuvuga nk'umusore wari umuganga ati ''Yari umuhanga kandi ari umunyamurava cyane, inzozi ze zari ukuzaba Enjeniyeri ukomeye muri Zambia.''

Akigera i Moscow, Nyirenda yafatanyije amasomo no kujya atwara ibintu (Delivery) kuri moto kugira ngo abashe kubaho neza mu gihugu cy' i Burayi ndetse ajye yoherereza amafaranga inshuti ze.

Umunsi umwe wo muri Mata 2020, Nyirenda yahagaritswe n'abapolisi ubwo yari atwaye moto, basatse ibyo yari ajyanye basanga harimo ibiyobyabwenge, nyuma ahamwa n'icyaha cyo 'Gukwirakwiza ibiyobyabwenge' bituma akatirwa gufungwa imyaka 9.

Ubwo intambara hagati y' u Burusiya na Ukraine yadukaga muri Gashyantare 2022, Lemkani Nyirenda yakiriye ubusabe bw'amahitamo y'abarwanyi bo mu mutwe wa Wagner, we n'izindi mfungwa babwirwa ko nibemera kurwanira u Burusiya bazarekurwa kandi bakagororerwa intambara irangiye.

Nk'uko byanditswe n'ikinyamakuru Mail Guradian, muri Nzeri 2022, Nyirenda yarasiwe ku rugamba arapfa, ubwo hari hashize iminsi micye abwiye abo mu muryango we muri Zambia ko yafunguwe ariko ntiyababwira ibyo akora.

Inkuru mbi y'urupfu rwa Nyirenda wari umuhanga mu bya Siyansi yatashye i Lusaka mri Zambia, abo mu muryango we ndetse na Leta bijujubira ko umuhungu wabo yashyizwe mu gisirikare mu buryo budakwiriye kandi ubwe atari yarabihuguriwe.

Nyirenda, wari ufite imyaka 23, yari yaroherejwe kwiga ku ishuri rikuru ry'i Moscow ryigisha ubugenge rizwi nka Moscow Engineering Physics Institute, bidahuye n'uko yashyizwe mu gisirikare asa n'uhawe amahirwe ya nyuma yo kuzabaho yigenga.

Mu kwinubira uko Nyirenda yatakaje ubuzima, Dickson Jere wo mu muryango urengera uburenganzira bwa muntu yagize ati ''Ni gute Leta y'u Burusiya yohereje umunyeshuri ku rugamba kandi ataratojwe? Imfungwa igomba kugira uburenganzira, ntabwo igomba guhatirwa kujya mu ntambara.''

Ku ya 25 Ugushyingo 2022, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Zambia, Stanley Kakubo yandikiye Ambasade y ' u Burusiya iri i Lusaka asaba ubusobanuro ku rupfu rwa Lemkani Nyirenda ariko yakomeje gutegereza igisubizo cy'Ambasade, kugeza ubu ntacyo arabona.

Liubov Abravitova, Ambasaderi wa Ukraine muri Africa y'Epfo arahamagarira Africa Yunze Ubumwe ndetse n'ibindi bihugu by'i Burayi byose kwamagana imigirire ya Perezida w' u Burusiya Vladmir Putin, bahereye ku kumubuza gushyira mu gisirikare abanyafurika.

Muri iki gihe, ababyeyi ba Lemkani Nyirenda aribo Edward Nyirenda na Florence Nyirenda barateganya kujya i Moscow mu Burusiya, aho bazajya kubariza amakuru yuzuye ku rupfu rw'umwana wabo ndetse bakazasaba umubiri we kugira uzashyingurwe mu cyubahiro.


Source:  BBC, Mail Guardian & Reuters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND