Nanone u Rwanda rugiye kwakira irushanwa rya ICC T20 Men's Qualifiers, ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi.
Kuva kuri uyu wa Kane tariki ya mbere kugera tariki 9 Ukuboza, mu Rwanda haraba hari kubera irushanwa rya Cricket rya ICC T20 Men's Qualifiers, rihuza ibihugu mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi.
Iri rushanwa rizitabirwa n'ibihugu umunani birimo; Tanzania, Nigeria, Sierra-Léone, Cameroun, Mozambique, Ghana, Oswatini na Gambia, aho bizahura hagati yabyo bikishakamo amakipe 2 azajya mu kindi cyiciro.
Amakipe abiri azavamo hano azasanga u Rwanda na Kenya ziherutse kubona itike yo kujya mu cyiciro gikurikiraho, kuko zo zari mu itsinda A naryo riherutse gukinira mu Rwanda.
Ubwo amakipe azahita aba amakipe 4 asange Zimbabwe, Namibia na Uganda zo zitanyuze mu majonjora, ubundi zihurire muri Namibia umwaka utaha bahure hagati yabo, bishakemo amakipe 2 azerekeza mu mikino y'igikombe cy'Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2024.
Imikino izabera ku bibuga 2 icya Gahanga ndetse no muri IPRC Kigali
TANGA IGITECYEREZO