RFL
Kigali

Donald Trump yabujije Kanye West kwiyamamariza kuyobora Amerika

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/11/2022 7:59
1


Donald Trump yagiriye inama Kanye West yo kutiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse anavuga ko uyu muraperi afite ibibazo byinshi ndetse ko nta bushobozi afite bwo gutsinda amatora.



Mu mpera z'icyumweru gishize umuraperi Kanye West Ye yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Donald Trump, aho byagarukaga ku buryo baziyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora ya 2024. 

Kanye West yavuze ko yasabye Trump ko yakwiyamamariza ku mwanya wa Vise Perezida we, gusa ntiyavuga niba Trump yemeye iki cyifuzo.

Kuri ubu Donald Trump yatangaje bimwe mu byo yaganiriye na Kanye West Ye, ubwo aherutse kumusura mu gace atuyemo ka Mar-a-Lago. 

Abinyujije ku rubuga yashinze rwitwa Truth Social, Trump yagize ati: "Nafashije umugabo ufite ibibazo bikomeye w'umwirabura, Ye (Kanye West), umaze kunanirwa mu bucuruzi bwe no mu bindi. Ariko yabaye inshuti yanjye nziza niyo mpamvu ntabyanze ubwo yansabaga ko duhura muri Mar-a-Lago''.

Mu butumwa burebure bwa Trump yavuze ko Ye ari umwirabura ufite ibibazo byinshi.

Nyuma yo kuvuga ko Kanye West afite ibibazo byinshi, Trump mu butumwa bwe burebure yanditse yagarutse ku nama yagiriye uyu muraperi agira ati: "Yashakaga ko mugira inama namubwiye ko atakwiyamamaza. Ni uguta umwanya ntabwo yatsinda.'' 

Trump yagiriye inama Ye yo kutiyamamaza kuko ari ugutakaza umwanya we atatsinda.

Ibi Trump yabitangaje asa n'unyomoza amakuru yari ari kuvugwa ko yaba yemereye Ye kwiyamamaza ku mwanya wa Vise Perezida, hanyuma we akiyamamariza ku mwanya wa Perezida mu matora ya 2024. 

The New York Times yatangaje ko ibyo Trump yavuze kuri Kanye West byatangaje benshi, kuko uyu muraperi yari asanzwe avuga ko we na Trump ari inshuti zikomeye adashobora kumutenguha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha1 year ago
    Ye, afite ubugoryi bwinshi anarwaye mu mutwe ntiyagira icyo ageraho Trump yavuze ukuri cyane





Inyarwanda BACKGROUND