Chorale Saint Paul Kicukiro yatangaje ko mu rwego rwo kwitura abafana babo n’abakunzi b’umuziki, bahisemo ko buri wesewese uzagura itike yo kwinjira mu gitaramo bazakora tariki 11 Ukuboza 2022, azaba yizigamiye mu kigega RNIT Iterambere Fund.
Byagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku
mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2022, muri ‘Salle’ ya Paroisse
Kicukiro.
Iyi korali imaze iminsi yamamaza iki gitaramo bise “Great
Classic Concert” kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi
nka Camp Kigali, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Abagenda mu Mujyi wa Kigali, bo batangiye kubona
ibyapa byamamaza iki gitaramo birimo n’ikimanitse imbere ya UTC.
Ni igitaramo cyagutse kizaririmbamo abaririmbyi b’iyi
korali gusa isanzwe ibarizwamo benshi mu bahanzi bazwi mu itsinda rya Catholic
All Stars.
Umuririmbyi akaba n’umuyobozi wa Chorale Saint Paul,
Nizeyimana Nyituriki Denys yavuze ko iyo umuntu ari kugura itike yo kwinjira
muri iki gitaramo ahita abona ko amafaranga ashyizwe mu kigega RNIT, bityo
akaba arizigamiye kandi yinjiye mu bafite konti muri iki kigega.
Denys avuga ko batekereje ubu buryo mu rwego rwo
kwitura abakunzi babo. Ati “Impamvu ni uko ari uburyo bwiza bwo kugira ngo
abazaza mu gitaramo cya Chorale St Paul Kicukiro bazabe banizigamiye. Ni nko
gutera ibuye rimwe ukica inyoni ebyiri; uzaza mu gitaramo cya Chorale Saint Paul
nibyo, ariko uzaba unizigamiye.”
Akomeza ati “Bivuze ko ushatse wavuga ko kwinjira ari
nk’ubuntu. Icyo usabwa gusa, ni ukuzaba wowe wizigamiye muri icyo kigega.”
Yavuze ko uwizigamiye yemerewe gukomeza kwizigamira
muri iki kigega cyangwa se akaba yanasaba ko amafaranga ayasubizwa. Ati “Uwo
niwo mwihariko wo kwinjira mu gitaramo cyacu.”
Uyu muyobozi yavuze ko iki gitaramo kizarangwa n’umuziki
wa Classic, kandi inzozi zabo ni ukugera ku rwego mpuzamahanga. Yavuze ko
bazaririmba indirimbo zisanzwe zizwi muri Kiliziya, izumvikana ahantu
hatandukanye n’izindi.
Denys avuga ko iki gitaramo kizaba cyagutse, kandi
kizarangwa n’imbyino nyinshi zikoreshwa mu bwami bwo mu Burayi. Kuri we, avuga
ko ari ubwa mbere bizaba bibaye mu Rwanda.
Ati “Bazaza babonemo imbyino, bazaza babonemo udushya
twinshi cyane, ibyo byose rero iyo tubihurije hamwe biba ‘Classic Great Concert’….
Ni ubwa mbere bizaba bibaye. No mu mateka bashatse bazanabyandika mu mateka y’Igihugu.”
Yavuze ko iki gitaramo bagihaye umwihariko, ku buryo bizanumvikanira mu majwi aho bazajya baririmba bahinduranya amajwi.
Avuga ko bazakora
uko bashoboye ku buryo buri wese witabiriye iki gitaramo azacyiyumvamo, akamera
nk’aho ari gufatanya nabo kuririmba.
Umuziki wa ‘Classic’ urazwi cyane ku isi, ukunda
kwandikwa mu manota, ugasomwa mu manota ukanaririmbwa mu majwi ahanitse.
Indirimbo yubahiriza Impuzamashyirahamwe y'umupira
w'amaguru ku Mugabane w'u Burayi (UEFA), iririmbwa kandi icuranze muri aya
majwi.
Umuyobozi Ushinzwe amajwi muri Chorale St Paul, Munezero
Regis yavuze ko ubu imyiteguro igeze ku 100% ku buryo biteguye gutaramira abakunzi
babo isaha n’isaha.
Avuga ko ari cyo gitaramo cya mbere cyihariye kigiye
kuba muri uyu mwaka. Ati “Ni ikibazo cy’igihe gusa, kuko twe turiteguye. Ibindi
by’imiririmbire navuga ko bigeze ku 100%.”
Umuyobozi Wungirije w’Ikigega RNIT gishinzwe gucunga
ikigega Iterambere Fund, Andre Gashugi yavuze ko mu rwego rwo gushishikariza
abantu kwizigamira, bafashe umwanzuro wo kumenyekanisha imikorere y’iki kigega
ahashoboka hose.
Yavuze ko bahisemo gukorana na Chorale Saint Paul ‘kugira
ngo abantu bazaze baze gushima Imana, gufatanya na korali mu ndirimbo zo
kuririmbira Imana, ariko nanone bibaheshe amahirwe yo kuba bamwe mu bantu
bizigamiye mu kigega RNIT Fund.” Andre avuga ko bagiranye amasezerano y’imikoranire
y’umwaka umwe na Saint Paul.
Chorale Saint Paul ifite intego yo gufasha abakilisitu
gusingiza Imana ibinyujije mu ndirimbo, yashinzwe mu mwaka wa 2009 bivuye ku
gitekerezo cya Padiri Eric Nzabamwita wari Padiri Mukuru wa Paroisse St Jean
Bosco Kicukiro.
Imenyerewe mu muziki wa Classic ukorwa n'abahanga mu
miririmbire, aho wandikwa mu manota asobanutse y'umuziki kandi ukaririmbwa mu
majwi ahanitse yiharirwa n'abitoje ku rwego rwo hejuru.
Zimwe mu ndirimbo za Chorale Saint Paul zizwi na
benshi harimo nka ‘Mariya ni umubyeyi w'abakene’, ‘Umubyeyi uturutira bose’,
izaririmbiwe amakipe nka Rayon Sports, Gasogi United n'izindi.
Chorale Saint Paul Kicukiro imaze imyaka isaga 12 irirmbira Imana mu muziki wihariye wa 'Classic', igiye gukora igitaramo yise ‘Great Classic Concert’
Umuyobozi Mukuru wa korali Saint Paul, Denys Ntayituriki yavuze ko igitaramo bagiye gukora agifata nk’icya mbere kigiye kubera mu Rwanda. Ati “Bizandikwa mu mateka.”
Umuyobozi Ushinzwe amajwi wa Chorale Saint Paul, Munezero Regis yavuze ko bageze ku 100% bitegura iki gitaramo, kandi batekereje ku ndirimbo zizwi cyane
Umuyobozi Wungirije wa Korali St Paul Kicukiro, Uwamahoro Violette [Uri ibumoso] ashishikariza abantu kugura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo
Umuyobozi Wungirije ushinzwe ibikorwa mu kigega RNIT Iterambere Fund, Andre Gashugi yavuze ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo abaturarwanda bumve akamaro ko kwizigamira
Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa n’igurisha mu kigo
Rwanda National Investment Trust, Ruziga Emmanuel Mansatura asobanura ko
batanga inyungu ya 11%, kandi ushobora kubikuza amafaranga yawe igihe cyose
ubishakiye
Umuziki wa Classic ukundwa n’abatari bacye wahawe
umwihariko muri iki gitaramo
Mu minsi ishize, abaririmbyi ba Chorale Saint Paul
bakoze igitaramo gikomeye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUBYEYI UTURUTIRA ABANDI'
AMAFOTO: Ngabo Serge-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO