Flavour na Kaima umukobwa we bizihije isabukuru y’amavuko, bifurizwa mu buryo bwihariye na Sandra Okagbue.
Ibyishimo ni byose muryango
wa Flavour wizihizanije isabukuru y’amavuko y’imyaka 39 na Kaima umwe mu bakobwa be
batatu.
Mu kwizihiza ibi byishimo
umukunzi we n’icyamamare mu mideli, Sandra Okagbue yashyize hanze amafoto meza agaragaza
umukobwa we n'andi ari kumwe na Flavour yanise umubyeyi we.
Yafashe kandi umwanya
wihariye mu magambo meza ataka umukobwa wabo agira ati:”Isabukuru nziza mutako
w’igiciro. Mukundwa nkwifurije kurambira mu bwiza bw’Imana.”
Yongeraho ati:”Imana ikomeze
ku kurinda, ku kuyobora no kuguhandagazaho imigisha myinshi, ubushishozi,
ubumenyi no kumvira, ndagukunda mukundwa.”
Sandra yizihije isabukuru
y'aba bombi muri ubu buryo mu gihe hari hamaze iminsi micye hacicikana amashusho
anejeje agaragaza Flavour yagiye gutora abakobwa be ku ishuri.
Muri ayo mashusho baza
basanganira Flavour biruka bamufitiye urugwiro undi nawe akabayambirana ubwuzu.
Amakuru menshi akomeza
kugenda atangaza ko Flavour yashyingiranwe na Sandra nubwo nta gihamya
ibigaragaza.
Kugeza ubu Flavour ni
umubyeyi w’abana bane barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe yemeye kurera
amukuye muri Liberia.
Abakobwa ba Flavour ni
Munachi Gabrielle, Okoli Kaima Okoli na Sofia Okoli.
TANGA IGITECYEREZO