Icyamamare mu muziki wa Africa, Wizkid yatunguye abafana be avuga ku igitsina cy’umwana aheruka kubyarana n'umukunzi we Jada basanzwe banafitanye umuhungu w'imyaka 6.
Mu minsi micye ishize ni bwo
inkuru yasakaye ko Wizkid yibarutse undi mwana nyuma y’amakuru umukunzi we
yatangaje ko yamaze kubyara ariko ntiyari yigeze atangaza igitsinda cy’umwana.
Ibi byari byatumye benshi
bitega ko uyu muhanzi ashobora kuba noneho yibarutse umukobwa ariko mu buryo
butunguranye nk'uko bigaragara mu mashusho akomeje guhererekanwa ku mbuga
nkoranyambaga, ibyo benshi bibwiye si byo.
Wizkid uheruka gushyira ku isoko Album ya gatanu igizwe n'indirimbo
zigezweho muri iyi minsi, yatangaje ko kugeza ubu nta mukobwa arabyara. Ibi byongeye gushimisha abafana
b’uyu mugabo.
Ni nyuma yuko
yaherukaga kubasangiza amafoto y’umuryango we aho agaragara ari kumwe n’umwana
we na Jada baheruka kubyarana umwana wa kabiri usanzwe ari n’umujyananama we.
Mu busanzwe Wizkid afite abana bane bazwi aribo Bolowatife Balogun w’imyaka 11, Ayodeji Ibrahim Balogun w’imyaka 11 na Zion Balogun w’imyaka 6 ndetse n'undi aheruka kwibaruka.
Uyu muhanzi ari mu bahanzi
batunze agatubutse muri Africa aho umutungo we ubarirwa hagati ya miliyari 4Frw
na 21.5Frw.
TANGA IGITECYEREZO