RFL
Kigali

Nta mukobwa arabyara: Wizkid yatunguye benshi avuga ko agize abahungu bane

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/11/2022 11:54
0


Icyamamare mu muziki wa Africa, Wizkid yatunguye abafana be avuga ku igitsina cy’umwana aheruka kubyarana n'umukunzi we Jada basanzwe banafitanye umuhungu w'imyaka 6.



Mu minsi micye ishize ni bwo inkuru yasakaye ko Wizkid yibarutse undi mwana nyuma y’amakuru umukunzi we yatangaje ko yamaze kubyara ariko ntiyari yigeze atangaza igitsinda cy’umwana.

Ibi byari byatumye benshi bitega ko uyu muhanzi ashobora kuba noneho yibarutse umukobwa ariko mu buryo butunguranye nk'uko bigaragara mu mashusho akomeje guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga, ibyo benshi bibwiye si byo.

Wizkid uheruka gushyira ku isoko Album ya gatanu igizwe n'indirimbo zigezweho muri iyi minsi, yatangaje ko kugeza ubu nta mukobwa arabyara. Ibi byongeye gushimisha abafana b’uyu mugabo.

Ni nyuma yuko yaherukaga kubasangiza amafoto y’umuryango we aho agaragara ari kumwe n’umwana we na Jada baheruka kubyarana umwana wa kabiri usanzwe ari n’umujyananama we.

Mu busanzwe Wizkid afite abana bane bazwi aribo Bolowatife Balogun w’imyaka 11, Ayodeji Ibrahim Balogun w’imyaka 11 na Zion Balogun w’imyaka 6 ndetse n'undi aheruka kwibaruka.

Uyu muhanzi ari mu bahanzi batunze agatubutse muri Africa aho umutungo we ubarirwa hagati ya miliyari 4Frw na 21.5Frw.Jada P uheruka kubyarana na Wizkid umwana wa 2Wizkid yatangaje ko agize abahungu baneMuri iyi minsi Wizkid arakunzwe cyane muri Album nshya yise More Love Less EgoJada na Wizkid n'imfura yabo ZionZion Balogun umuhungu wa Wizkid na Jada






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND