Urukundo rwamubereye inzira ndende bigera n’aho umugabo wubatse ateye inda umukobwa yakundaga cyane, babigira ibanga, nyuma aza guteshwa umutwe n’uwo mugabo. Uyu musore aragisha inama.
Mu magambo ye uyu musore yagize ati: ”Amazina yanjye ni
David, vuba aha umukobwa witwa Jenifer, yaje kumbera umukunzi turakundana
cyane. Icyo gihe yigaga mu mashuri abanza ariko ageze mu mwaka wa gatandatu yiga
ataha.
Mbere y’uko dufata umwanzuro wo gukundana, twari
inshuti zisanzwe nta bintu byinshi tuvugana, gusa turebana akana ko mu jisho ariko
ntawe uratobora ngo abwire mugenzi we ko amukunda cyane.
Mu gihe haciyemo agahe tuvugana ndetse twaremeranyijwe gukundana ubwo twari
duhuriye mu bukwe bwa mukuru we, nagiye kumva numva inkuru mbi ivuga ko
ashobora kuba akundana n’umugabo w’umuturanyi ufite urugo (Umugore n’abana).
Uyu mukobwa twakundanaga yaje gutwita ariko abantu
bakomeza batekereza ko uwo mwana ashobora kuba atari uwanjye, gusa ntabwo
nigeze nita ku magambo y’abantu kubera urukundo nakundaga Jenifer. Naramukunze,
ndamwemera, nemera kurera umwana kugeza ubwo yabyariye umwana.
Narihanganye cyane, none uwo mugabo yaje kunyibwirira
ko ntari se w’umwana wavutse. Naje kubibwira umuryango wanjye, bahamagaza Jenifer, avuga ko amakuru y’uko yakundanye n’undi mugabo atari yo. Barabinyemeje nanjye
nkomeza gukundana nawe.
Mu kwezi gushize uwo mugabo babyaranye, yarampamagaye
kuri telefoni arambwira ngo ni ukuri, yateye inda Jenifer ariko bemeranya
kubigira ibanga.
Kuva ku munsi wa mbere, naratunguwe cyane. Uyu
mukobwa Jenifer, yarantunguye arangambanira. Ndi kumva narekeraho kwita ku mwana
nita ko ari uwacu kandi n’undi mugabo ampamagara akambwira ko ari uwe.
Mungire inama”.
TANGA IGITECYEREZO