RFL
Kigali

Meghan Markle washeguwe n'urupfu rwa Elizabeth yiyerekanye mu isura nshya-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/10/2022 8:35
0


Meghan Markle wahishuye ko yashenguwe n'urupfu rwa Queen Elizabeth II, yiyerekanye mu isura nshya anahishura uko umuryango we na Prince Harry umerewe nyuma yo kuva mu Bwongereza.



Bwa mbere Meghan Markle yagize icyo avuga ku rupfu rw'Umwamikazi Elizabeth II nyuma y'ukwezi atanze. Mu kiganiro kihariye Meghan Markle yagiranye n'ikinyamakuru Variety Magazine cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize ati: '''Biragoye kuba navuga uko nakiriye inkuru mbi y'urupfu rw'Umwamikazi. Ni ibintu kugeza nubu ntarakira n'umuryango wanjye. Byaranshenguye kuko yatanze hakiri byinshi tutarakemura hagati yacu. Njye na Prince Harry twagerageje gukomera ubwo twajya kumusezeraho mu Bwongereza gusa ubu turi kugenda tubyakira''.

Meghan Markle yatangaje yatangaje ko yashenguwe n'urupfu rwa Elizabeth.

Meghan Markle yakomeje agaruka ku buzima bw'umuryango we na Prince Harry agira ati: "Kuva twava mu Bwongereza ubu turi gukora ku kegeranyo (Documentaire) cyacu tuzasohora mu kwezi kwa cumi na kabiri. Twizeye ko abantu bazamenya ukuri kuri twe ndetse bakabona urundi ruhande batari batuziho''. 

Meghan Markle yiyerekanye mu isura nshya avuga ko nawe asobanukiwe iby'imideli.


Mu kugaruka mu isura nshya, Meghan Markle yatangaje ko nubwo abantu bamuziho ubuhanga mu gukina filime, afite n'ubuhanga mu bijyanye n'imideli. Yagize ati: ''Abantu baziko nzi gukina filime ariko ntibaziko nsobanukiwe n'imideli. Nzi kuba nareba imyenda myiza ijyanye n'igihe turimo''. Ibi kandi yabyerekanye mu mafoto mashya ye yanyujije muri Variety Magazine amugaragaza mu isura nshya.

Meghan Markle umugore wa Prince Harry yagarutse bushya.


Meghan Markle washenguwe n'urupfu rwa Queen Elizabeth yagarutse mu isura nshya.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND