Mu minsi ya vuba biragoye kumva inkuru ivuga ngo Bugesera FC yatsinze APR FC tutitaye ku mubura w'ibitego, gusa kuri uyu wa Gatanu ku isaha ya saa 15:00 PM kuri sitade ya Bugesera FC, amateka ashobora guhinduka mu nzira zishoboka zose.
Bugesera
FC igiye kwakira umukino wa shampiyona w'ikirarane wari kuba ku munsi wa kabiri
ariko kubera ko APR FC yari mu mikino ya CAF Champions League waje gusubikwa. Ni
umukino abenshi bakunze kuvuga ko uba waroheye APR FC n'ubwo atari ko byaje
kugenda mu mukino uheruka wa shampiyona kuko APR FC yabonye igitego cya Mugisha
Bonheur yiyushye icyuya.
Aya makipe agiye guhura kunshuro ya 16 mu mikino ya shampiyona aho mu nshuro 15 baheruka gukina, APR FC yatsinzemo imikino 12 inganya 2 itsindwa 1. Bugesera FC iheruka gutsinda APR FC tariki 15 Kamena 2017 ibitego 2-1, gusa umukino wari wabereye i Kigali.
Uwo mwaka wari mubi kuri APR FC imbere ya Bugesera kuko
n'umukino ubanza Bugesera FC yari yanganyije na APR FC igitego 1-1. APR FC
imaze gutsinda Bugesera FC ibitego 28 yo yinjizwa ibitego 8.
Imyaka 5 irashize abaturage ba Bugesera FC batabona umusaruro w'amanota atatu imbere ya APR FC
Bugesera FC yatangiye nabi imikino ya shampiyona nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ibanza harimo umukino batsinzwemo na Kiyovu Sports ibitego 3-1 baza kongera gutsindwa na Gasogi United igitego 1-0.
APR FC n'ubwo yari mu mikino mpuzamahanga, ariko
imikino yayo yabashije gukina ya Shampiyona yarayitsinze harimo umukino
batsinzemo Musanze ibitego 2-1, ndetse n'umukino baheruka gutsindamo Rwamagana
City ibitego 3-2.
Ihangana riraba ari ryose mu bakinnyi ndetse n'abatoza
Icyize
kuri Bugesera FC ni uko igiye kujya muri uyu mukino ifite akamwenyu k'amanota
atatu yakuye kuri Etincelles FC. Ikindi kandi ni uko Bugesera FC ifite
rutahizamu Faruku Ruhinda uheruka gutsinda ibitego 2 wenyine ikipe ya APR FC
ndetse iyo muganiriye akubwira ko yiteguye kongera gukora aya mateka kuko ba
myugariro ba APR FC abazi neza. Ubu Bugesera FC iri ku mwanya wa 12 n'amanota 3
mu gihe APR FC iri ku mwanya wa 8 n'amanota 6.
Mutarambirwa umutoza wa Bugesera FC wungirije, abwira Adil wa APR FC ati "Tuzamo gacye nshuti y'Imana"
Umukino uheruka guhuza aya makipe, igitego cya Mugisha nicyo cyatandukanyije aya makipe
TANGA IGITECYEREZO