RFL
Kigali

Abaturage b'i Bugesera bari kwizihiza imyaka 5 badatsinda APR FC, imibare iravuga iki?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/10/2022 12:22
1


Mu minsi ya vuba biragoye kumva inkuru ivuga ngo Bugesera FC yatsinze APR FC tutitaye ku mubura w'ibitego, gusa kuri uyu wa Gatanu ku isaha ya saa 15:00 PM kuri sitade ya Bugesera FC, amateka ashobora guhinduka mu nzira zishoboka zose.



Bugesera FC igiye kwakira umukino wa shampiyona w'ikirarane wari kuba ku munsi wa kabiri ariko kubera ko APR FC yari mu mikino ya CAF Champions League waje gusubikwa. Ni umukino abenshi bakunze kuvuga ko uba waroheye APR FC n'ubwo atari ko byaje kugenda mu mukino uheruka wa shampiyona kuko APR FC yabonye igitego cya Mugisha Bonheur yiyushye icyuya.

Aya makipe agiye guhura kunshuro ya 16 mu mikino ya shampiyona aho mu nshuro 15 baheruka gukina, APR FC yatsinzemo imikino 12 inganya 2 itsindwa 1. Bugesera FC iheruka gutsinda APR FC tariki 15 Kamena 2017 ibitego 2-1, gusa umukino wari wabereye i Kigali.

Uwo mwaka wari mubi kuri APR FC imbere ya Bugesera kuko n'umukino ubanza Bugesera FC yari yanganyije na APR FC igitego 1-1. APR FC imaze gutsinda Bugesera FC ibitego 28 yo yinjizwa ibitego 8.

 

Imyaka 5 irashize abaturage ba Bugesera FC batabona umusaruro w'amanota atatu imbere ya APR FC

Bugesera FC yatangiye nabi imikino ya shampiyona nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ibanza harimo umukino batsinzwemo na Kiyovu Sports ibitego 3-1 baza kongera gutsindwa na Gasogi United igitego 1-0. 

APR FC n'ubwo yari mu mikino mpuzamahanga, ariko imikino yayo yabashije gukina ya Shampiyona yarayitsinze harimo umukino batsinzemo Musanze ibitego 2-1, ndetse n'umukino baheruka gutsindamo Rwamagana City ibitego 3-2.

Ihangana riraba ari ryose mu bakinnyi ndetse n'abatoza 

Icyize kuri Bugesera FC ni uko igiye kujya muri uyu mukino ifite akamwenyu k'amanota atatu yakuye kuri Etincelles FC. Ikindi kandi ni uko Bugesera FC ifite rutahizamu Faruku Ruhinda uheruka gutsinda ibitego 2 wenyine ikipe ya APR FC ndetse iyo muganiriye akubwira ko yiteguye kongera gukora aya mateka kuko ba myugariro ba APR FC abazi neza. Ubu Bugesera FC iri ku mwanya wa 12 n'amanota 3 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa 8 n'amanota 6.

Mutarambirwa umutoza wa Bugesera FC  wungirije, abwira Adil wa APR FC ati "Tuzamo gacye nshuti y'Imana" 

Umukino uheruka guhuza aya makipe, igitego cya Mugisha nicyo cyatandukanyije aya makipe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ANGE1 year ago
    APR IRAMBAJE ARIKO NTAKUNDI BIBAHO TUZATSINDA NINDI MIKINO ABAKINNYI BIHANGANE BIBAHO KANDI NTARIRARENGA TUZATSINDA





Inyarwanda BACKGROUND