RFL
Kigali

Fungura ibi bintu 4 niba ushaka gukoresha telefoni yawe nijoro

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:6/10/2022 10:17
0


Ubusanzwe ntabwo ari byiza gukoresha telefoni nijoro, gusa niba byihutirwa, muri iyi nkuru uramenyeramo ibintu by’ingenzi bigomba kuba bifunguye (On) muri telefoni yawe.



Mu gihe uri ahantu hijimye, telefoni yawe ishobora kukwangiriza amaso. Mu gihe ushaka kuyikoresha mu ijoro, menya neza ko washyizemo urumuri rugereranyije cyangwa rwose warumazemo. Kuba wakomeza gukoresha telefone yawe nijoro ntabwo wakoze ngo wirinde, bishobora kuzana kutabona.

Kuribwa umutwe, kwangirika amaso, kugira amaso akakaye, kuribwa  ijosi no kuribwa mu bitugu byose ni ibimenyetso by’uko ukoresha telefone yawe mu ijoro cyangwa nabi.

DORE IBYO USABWA GUFUNGURA (ON) MU GIHE URI GUKORESHA TELEFONI YAWE NIJORO

1.Menya neza ko icyumba cyawe gicanye amatara (Amatara ari kwaka neza kandi yose).

Gukoresha telefoni yawe nijoro nta rumuri ruri mu cyumba cyawe bizana ingaruka nyinshi zigendanye no kureba. Mu gihe ushaka kuyikoresha mu ijoro, bibaye byiza wafungura amatara yose hakagaragara umucyo mwinshi.

2.Kwambara Lineti zirinda urumuri rwinshi.

Niba ushaka gukoresha telefoni yawe mu mwijima (Nijoro), bibaye byiza wakoresha amarineti (Glasses), kugira ngo agufashe kugabanya urumuri rwa telefoni yawe. Niba ntayo ufite yashake.

3.Shyiramo ‘EYE CARE MODE’ muri telefone yawe.

Ushobora nanone gukoresha Eyes Care, mu rwego rwo kurinda amaso yawe. Fata telefoni yawe urebe iruhande rw’ahantu handitse ‘Location’ wamanuye ‘Screen’ urabona ahanditse ‘EYECARE’. Iyo uyikanzeho, ibasha gufasha amaso yawe kuba mazima no kwitegereza neza cyane. Mu gihe ari mu ijoro, Eye Care irafasha.

4. Koresha itegeko rya ‘20/20’ (The 20/20 rule)

Ubusanzwe ntabwo amaso yawe yaremewe gukora amanywa n’ijoro. Nta n'ubwo yaremewe gukora igihe cyose. Rero niba ushaka ko amaso yawe aba mazima, fata ikiruhuko, niba wakoze iminota 20 uri kureba muri telefone, uruhuke nk’amasegonda 20 nanone urebe ku bindi bintu bitari yo.


Inkomoko: Opera News






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND