Ubusanzwe ntabwo ari byiza gukoresha telefoni nijoro, gusa niba byihutirwa, muri iyi nkuru uramenyeramo ibintu by’ingenzi bigomba kuba bifunguye (On) muri telefoni yawe.
Mu gihe uri ahantu hijimye, telefoni yawe ishobora
kukwangiriza amaso. Mu gihe ushaka kuyikoresha mu ijoro, menya neza ko
washyizemo urumuri rugereranyije cyangwa rwose warumazemo. Kuba wakomeza
gukoresha telefone yawe nijoro ntabwo wakoze ngo wirinde, bishobora kuzana
kutabona.
Kuribwa umutwe, kwangirika amaso, kugira amaso
akakaye, kuribwa ijosi no kuribwa
mu bitugu byose ni ibimenyetso by’uko ukoresha telefone yawe mu ijoro cyangwa
nabi.
DORE
IBYO USABWA GUFUNGURA (ON) MU GIHE URI GUKORESHA TELEFONI YAWE NIJORO
1.Menya neza ko
icyumba cyawe gicanye amatara (Amatara ari kwaka neza kandi yose).
Gukoresha telefoni yawe nijoro nta rumuri ruri mu
cyumba cyawe bizana ingaruka nyinshi zigendanye no kureba. Mu gihe ushaka
kuyikoresha mu ijoro, bibaye byiza wafungura amatara yose hakagaragara umucyo
mwinshi.
2.Kwambara Lineti
zirinda urumuri rwinshi.
Niba ushaka gukoresha telefoni yawe mu mwijima
(Nijoro), bibaye byiza wakoresha amarineti (Glasses), kugira ngo agufashe kugabanya
urumuri rwa telefoni yawe. Niba ntayo ufite yashake.
3.Shyiramo ‘EYE
CARE MODE’ muri telefone yawe.
Ushobora nanone gukoresha Eyes Care, mu rwego rwo
kurinda amaso yawe. Fata telefoni yawe urebe iruhande rw’ahantu handitse ‘Location’
wamanuye ‘Screen’ urabona ahanditse ‘EYECARE’. Iyo uyikanzeho, ibasha
gufasha amaso yawe kuba mazima no kwitegereza neza cyane. Mu gihe ari mu ijoro,
Eye Care irafasha.
4. Koresha
itegeko rya ‘20/20’ (The 20/20 rule)
Ubusanzwe ntabwo amaso yawe yaremewe gukora amanywa n’ijoro. Nta n'ubwo yaremewe gukora igihe cyose. Rero niba ushaka ko amaso yawe aba
mazima, fata ikiruhuko, niba wakoze iminota 20 uri kureba muri telefone,
uruhuke nk’amasegonda 20 nanone urebe ku bindi bintu bitari yo.
Inkomoko:
Opera News
TANGA IGITECYEREZO