RFL
Kigali

Bakuze bamufata nk’ikigirwamana cyabo! Menya ibyamamare byafatiye umurongo kuri karundura Cristiano Ronaldo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/10/2022 10:27
0


Cristiano Ronaldo, umukinnyi w’umunya Portugal ufite imyaka 37 ukunda kugereranwa na Messi ni umwe mu batanze umurongo ngenderwaho mu mupira w’amaguru ku bifuza gukomera nka we kandi bakabigeraho.



Bamwe mu bakinnyi bakunzwe muri iyi minsi, bagendeye kuri kizigenza Cristiano Ronaldo, gusa byagiye binabafasha kugera ku ntego zabo. 

Turahera ku mwanya wa cumi kugera kuwa mbere.

10.Masson Mount


Umukinnyi w’umwongereza ukina mu ikipe ya Chelsea akaba akina mu kibuga hagati, yakuze akunda Cristiano Ronaldo ndetse yifuza kuzakina nkawe. Hari amashusho ya Mason Mount yagaragaye akiri umwana afite imisatsi miremire yigana amashusho agaragaza ubuhanga bwa Cristiano Ronaldo.

9. Gabriel Martenelli


Ronaldo ashobora kuba yaragiye ababaza Arsenal inshuro nyinshi mu gihe cye, ariko Gunners ishobora gushimira uyu mugabo wa Manchester United kuba yarabereye ikitegererezo umukinnyi mwiza wabo, Martenelli.

Mu kiganiro n’urubuga rwa Arsenal, uyu mukinnyi yagize ati: "Nshingiye umupira wanjye kuri Cristiano Ronaldo, ni we mukinnyi nshaka gukurikiza. Ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ukora cyane kandi buri gihe ashaka kugera ku rwego rukurikira.

8. Martin Ødegaard


Ku myaka 16 gusa, Odegaard yerekeje muri Real Madrid aho yakinanaga na kizigenza Ronaldo yakuze afana bityo bikaba byaramworoheraga kugira ibyo amwigiraho.

Uyu munyanoruveje yavuze ko agerageza "kwiga byinshi bishoboka" ku munya Porutigari Cristiano. Kugeza ubu Martin Odegard afite imyaka 23 akaba akinira Arsenal mu kibuga hagati ndetse akaba ari nawe Kapiteni wayo. Yatangiye kuyikinira muri 2021.

7.Joao Felix

Joao Felix yari afite imyaka itatu gusa ubwo Ronaldo yatangiraga gukinira ikipe y'igihugu gusa nawe ku myaka 19 yahise akinana na Cristiano mu ikipe y’igihugu. Uyu mukinnyi wa Atletico Madrid, Joao Felex, ari gusobanura uko yabyakiriye agiye gukinana na Ronaldo mu ikipe y’igihugu, yagize ati: "Byari inzozi ziri kuba impamo kubana na we mu cyumba kimwe no gukinana nawe".


6. Harry Kane

Harry Kane ukinira Tottenham, amaze guhurira na Ronaldo inshuro enye gusa kuva yatangira gukina umupira, kuko yahuriye mu kibuga nawe mu matsinda ya Champions League ya 2017/2018 ndetse n’indi mikino ibiri ya Premier League mu mwaka ushize w’imikino.

Ku mukino wabahuje mu mwaka wa 2017 ubwo Cristiano yari agikinira Real Madri, umukino urangiye Harry Kane yasabye Ronaldo ko bahinduranya imipira ndetse anamwongorera ko ari we ntangarugero ikomeye kuri we.

5.Marcus Rashford


Nubwo umunya Cristiano Ronaldo ataru kwitwara neza muri iyi minsi, ariko yabereye intangarugero uri kwitwara neza muri iyi minsi ari we Marcus Rashford, umusore w’umwongereza bari gukinana muri Man. United.

Rashford yavuze kuri Ronaldo kuri Twitter ubwo yatsindaga igitego Juventus kikavugisha benshi. Rashford ni bwo yerekanye ko ari we yifuza kuba nkawe. Iyo urebye uko uyu musore Rashford akina n’ubundi ubona harimo ibisa nk'ibyo Ronaldo akina nk'umuvuduko n’ibindi.

4.Raheem Sterling


Mount, Kane, Sterling, ni bamwe mu bakinnyi bez b'u Bwongereza. Umutoza w’ubwongereza yagakwiye gushimira Ronaldo Kuko abakinnyi beza bose afite ibyo bakina babyigira kuri Ronaldo. Sterling aganira na The Mirror yavuze ko Cristiano ari nk'ikigirwamana cye.


3. Erling Braut Haaland


Uyu munya noruvege (Norway) w’imyaka 22 gusa ukinira Manchester City uri mu babarirwa kuzasimbura Ronaldo, yakuze ari we yigiraho. Ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru cyitwa ESPN, yavuze ko abagize impano ye ari: Zlatan Ibramovic na Cristiano Ronaldo. Yakomeje avuga ko akunda uburyo Ronaldo yitanga aho aba ashaka kugera kuri byinshi, avuga ko bizarangira abaye nkawe.

2. Bruno Fernandes


Uyu mukinnyi amaze gukinana inshuro nyinshi na Cristiano umukinnyi afata nk'itegererezo cye haba mu ikipe y’igihugu no muri Manchester United ndetse ni n'inshuti magara. Kugira ngo Fernandes aze muri Manchester United, Ronaldo yabigizemo uruhare.

Fernandes yabwiye ikinyamakuru cyo mu Butaliyani, Cronache Di Spogliatoio ko amubonamo nk'ikigirwamana kuri we. Yavuze ko ari we yakurikije, kandi ari nawe akunda kurusha abandi

1.Kylian Mbappe

Mbappe yazamutse cyane mu myaka itanu ishize guhera mu 2016. Kugeza ubu afite imyaka 23 ariko hibazwa aho azagarukira hakabura bitewe n'ukuntu ari umuhanga. Gusa yakuze akunda cyane Ronaldo kuko mu cyumba cye yakuriyemo hari harimo ifoto ya Cristiano Ronaldo.


Mbappe akiri umwana yasuye Cristiano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND