RFL
Kigali

Jack Grealish yaje mu myitozo yitwaye mu modoka nyuma y'ibihano yari yafatiwe kubera uburangare

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/10/2022 7:21
0


Umwongereza Jack Grealish yafashwe amafoto yitwaye mu modoka nyuma y'ibihano yafatiwe mu 2020 byo kutongera gutwara imodoka.



Jack Grealish usanzwe ukina yataka anyuze ku mpande mu ikipe ya Manchester City, mu 2020 kuya 29 Werurwe ubwo yari atwaye imodoka ye ya Range Rover yayigongesheje iya Mercedes mu gace ka Dickens Heath impande ya Solihull.

Uyu musore w'imyaka 27 y'amavuko nyuma yo kugonga, yitabye urukiko rw’ibanze rwa Birmingham mu Ukuboza 2020, birangira atsinzwe, ahanishwa gutanga amafaranga ibihumbi 82 by'amayelo ndetse no kumara amezi icyenda adatwara.

Kuwa Getanu tariki 30 Nzeri 2022 saa yine, ubwo yajyaga mu myitozo y'ikipe ye ya Manchester City bari kwiteguramo umukino ukomeye uzabahuzamo na Manchester United, yafashwe amafoto ari mu modoka yo mu bwoko bwa Range Rover imeze nk'iyo yagongesheje, gusa yari yaje atwawe n’umukunzi we witwa Sasha Attwood ufite imyaka 26 akaba n’umunyamideri.


Umukunzi wa Jack Grealish wamuzany amutwaye mu myitozo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND