Ibiceri 5 by'ijana biremerera umufana wifuza kureba umupira w'u Rwanda na Libya kwinjira, nta muntu umukozeho.
Kuri
uyu wa kabiri tariki 27 Nzeri, ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 23
irakira ikipe y'igihugu ya Libya mu mukino wo kwishyura hashakishwa itike
y'igikombe cy'Afurika, kizabera muri Maroc umwaka utaha. Ni umukino uri buze
gutangira ku isaha ya saa 15:00, ukabera kuri sitade mpuzamahanga y'akarere
ka Huye.
Ni umukino wo kwishyura nyuma y’aho mu cyumweru gishize mu mukino ubanza, u Rwanda rwatsinzwe ibitego 4-1. U Rwanda rukomeje kwakirira imikino yarwo kuri sitade mpuzamahanga y'akarere ka Huye, kuri iyi nshuro rworohereje abantu bashaka kureba uyu mukino bigendanye n'ibiciro byashyizweho.
Imyanya y'icyubahiro cya mbere haricara abantu batumiwe. Kwinjira muri VIP ni ibihumbi 5 Frw, ahasigaye handi hatwikiriye kwinjira ni ibihumbi 2 Frw, mu gihe agasigaye hose hadatwikiriye kwinjira ari amafaranga 500 Frw. Amavubi U23 arasabwa gutsinda ibitego 3-0 cyangwa se agakora ikinyuranyo cy'ibitego 3.
Amavubi U23 arasabwa kurira umusozi kuburyo atari yiteza
TANGA IGITECYEREZO