Abantu bagera muri 3 ni bo baguye mu mpanuka y’inzu yaguye, abandi bagakomereka.
Mu gace ka Kiambu muri Kenya, habereye ibintu
bidasanzwe aho inzu igeretse inshuro esheshatu yahanukaga ikagwa hasi, abantu bagera kuri 3 bagapfa, abandi
bagakomereka.
Nyuma y’uko bibaye, ntabwo hahise hamenyekana
icyaba cyateye iyo mpanuka idasanzwe. Ababishinzwe bagerageje gutabara abantu
barimo n’umwana wari ukuri muto cyane.
Nyuma y’impanuka hatabawe abantu benshi batandukanye, gusa bose bari kwitabwaho nk’uko ikinyamakuru Africanews kibitangaza. Kugeza ubu
abantu bagizweho n’ingaruka, bamaze kugezwa kwa muganga aho bari kwitibwaho.
Iyo nyubako yo muri Kenya yaguye, mu bihe bitari ibya
kera yigeze kunengwa kubakwa nabi cyane, bishingiye ku kuntu yagaragaraga, ibiyubatse n’uko bayubatse.
Nyuma y’iyi mpanuka, inzego zitandukanye zirimo; iz’umutekano, iza Leta ya Kenya, izihagarariye urubyiruko, zafatanyije
kugira ngo bagire icyo bakemura muri ibi bibazo.
TANGA IGITECYEREZO