RFL
Kigali

Rayon Sports na Musanze FC mu makipe 4 yatumiwe mu irushanwa rya Made in Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:26/09/2022 16:42
0


Mukura Victory Sports yasimbuye APR FC, Musanze FC isimbura As Kigali mu gikombe cyiswe Made in Cup.



Ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), FERWAFA yateguye irushanwa rya ''MADE IN RWANDA CUP'' riteganyijwe kuba hagati ya tariki 7-9 Ukwakira 2022 kuri Stade ya Kigali. Ni irushanwa rigomba guhuza amakipe ane ya mbere ku rutonde rwa shampiyona y'umwaka ushize, n'ubwo harimo amakipe atabashije kwitabira. 

APR FC yabaye iya mbere ntabwo izitabira irushwa kuko ubuyobozi bwayo bwavuze ko bafite imikino myinshi y'ikirarane kandi hari n'abakinnyi bayo bamaze iminsi mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23.

As Kigali yabaye iya gatatu nayo ntabwo izabasha kwitabira iri rushanwa kuko igihe cy'irushanwa kizasanga iyi kipe iri mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup. 

Aya makipe yose atazitabira yahise asimbuzwa Mukura Victory Sports yabaye iya gatanu, ndetse na Musanze FC yabaye iya gatandatu, zisanga Kiyovu Sports na Rayon Sports yabaye iya 4.

Mu buryo bwo gutegura iri rushanwa neza, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryateguye inama igomba guhuza amakipe azitabira, aho iyi nama izaba kuri uyu wa gatatu tariki 28 Nzeri 2022 ku cyicaro cya FERWAFA i Remera kuva ku isaha ya saa 15:00 PM.

Bimwe mu bizigirwa muri iyi nama, harimo kurebera hamwe uko irushanwa rizakinwa n'impamvu yaryo, ibyo amakipe azagenerwa, inshingano z'amakipe na buri rwego ndetse n'utuntu n'utundi.

Kiyovu Sports yabaye iya kabiri ni yo kipe ihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa 

Shampiyona ya 2022-23 Rayon Sports ntiratsindwa umukino n'umwe 

Musanze FC nyuma yo kwitwara neza umwaka ushize w'imikino yatumiwe muri iri rushanwa 

Mukura FIFA iherutse kwemerera kandikisha abakinnyi bashya hari amahirwe ko ishobora kuzaba ifite amasura mashya mu kibuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND