RFL
Kigali

Amagare: Kubura Visa n'amatike y'indege byabujije abakinnyi guserukira u Rwanda muri Shampiyona y'isi

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:22/09/2022 12:40
0


Abakinnyi 5 kuri 10 mu bari barateguriwe guhagararira u Rwanda muri Shampiyona y'isi y'amagare ya 2022, basubitse ingendo ku munota wa nyuma, bitewe no kubura amatike y'indege na Visa za Australia.



Ku ya 5 Nzeri, abakinnyi 10 bari batangiye umwiherero ndetse n'imyitozo ikomeye, aho biteguraga Shampiyona y'isi y'amagare ya 2022 iri gukinirwa i Wallogong mu gihugu cya Australia.

Hari hahamagawe abakinnyi bo mu byiciro bitanu bitandukanye, aho mu bagore hari abakuru n'abatarengeje imyaka 17 naho mu bagabo hakaba abakuru, abatarengeje imyaka 23 ndetse n'ingimbi.

Bose bakoreye hamwe imyitozo, ariko mu minsi ya nyuma batungurwa no kumva ko bamwe muri bo batabonewe ibyangombwa by'urugendo mu gihe abandi nabo batabonye amatike y'indege zerekeza muri Australia.


Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah ari muri Australia

Umuyobozi wa Tekiniki mu ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda, Bwana Murenzi Emmanuel yemeje ko abakinnyi 5 kuri 10 bari bateguwe, batabonye uburyo bwo kwerekeza muri Australia, kubera ibura rya Visa n'amatike y'indege.

Aganira na InyaRwanda, yagize ati ''Habayeho kubura Visa ku bakinnyi bamwe kuko twanditse dusaba muri Australia ariko ntibadusubize, naho ku bandi habura imyanya y'indege bitewe n'uko indege zijya hariya (Muri Australia) ari nkeya. Nta kibazo cy'ubushobozi cyabayeho, ahubwo habuze imyanya mu ndege.''

Shampiyona y'isi y'amagare y'umwaka wa 2022, yatangiye ku ya 18 Nzeri, aho biteganijwe ko izasozwa ku ya 25 Nzeri, hakinwe amasiganwa (Events) yo mu byiciro 13 bitandukanye.

U Rwanda ruhagarariwe n'abakinnyi 5 aribo; Manizabayo Eric na Mugisha Moise bari mu cyiciro cy'abagabo, Uhiriwe Renus na Iradukunda Emmanuel batarengeje imyaka 23 ndetse na Nzayisenga Valentine uzaba ahagarariye igihugu mu cyiciro cy'abagore.

Kuwo kugorwa n'ingendo, abakinnyi ba mbere; Uhiriwe, Iradukunda na Nzayisenga bageze muri Australia nyuma y'amasaha asaga 30 bari mu ngendo mu gihe abandi bahagurutse ejo hashize, bakaba bakiri mu nzira.

Muri Australi kandi hari umunyamabanga wa FERWACY, Bwana Munyankindi Benoit, umutoza mukuru, Sempoma Felix ndetse na Perezida wa FERWACY, Bwana Murenzi Abdallah wanitabiriye inteko ya 191 y'impuzamashyirahamwe y'umukino w'amagare ku isi UCI.


Manizabayo Eric na Mugisha Moise bajyanye n'umunyamabanga, Munyankindi Benoit


Uhiriwe na Iradukunda bamaze iminsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND