Umuhanzikazi Butera Knowless yongeye kubwira amagambo aryohereye umugabo we Ishimwe Clement wizihiza isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 1 Nzeri.
Mu magambo uyu mugore yannyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati "Ku mugabo wanjye, ngusabiye umugisha uturuka hejuru ku Mana, ndetse ishusho yayo ikumurikire.
Ndasaba Imana, Imana yawe ikogeshe ubuntu bwayo butananirwa, ubuntu budahinduka kandi kugirirwa neza bitarangira. Ndasenga cyane uyu munsi ko uva mu bwiza ujya mu bundi mu izina rya Yesu. Amena."
Ishimwe Clement yamusubije ati "Urakoze cyane Rukundo."
Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement, basezeraniye mu Mujyi wa Nyamata mu busitani bwegeranye na Golden Tulip Hotel, tariki ya 7 Kanama 2016. Basezeranye mu mategeko kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore ku wa 31 Nyakanga 2016, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera.
Umutoma wa Knowless Butera ku isabukuru y'amavuko ya Ishimwe
Ubukwe bwabo bwavugishije abantu benshi kuva bwatangazwa kugeza butashye. Bwitabiriwe n’inshuti nke z’aba bombi n’abahanzi barimo Uncle Austin, Makanyaga, Tom Close, Christopher, Dream Boyz, Oda Paccy, Ssgt Robert, Bruce Melody na Dj Pius.
Kuri ubu Ishimwe Clement ari kubarizwa muri Canada, aho yagiye mu gitaramo cya Nel Ngabo ubarizwa mu nzu ye ifasha abahanzi ya Kina Music.
Clement na Knowless ku munsi w'ubukwe bwabo
Knowless akunda kugaragaza amarangamutima ye ku mugabo we
TANGA IGITECYEREZO