Chris Rock yatangaje ko yasabwe kuzongera kuyobora ibihembo bya Oscars, nyuma y'uko ahakubitiwe urushyi imbere y'abantu.
Umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya Chris Rock, yongeye gusabwa kuzaba ari we uyobora ibihembo bya Oscars, nyuma yo gukubitwa urushyi imbere y'abantu n'umukinnyi wa filime mugenzi we Will Smith, ubwo yarimo atanga ibihembo mu birori byabaye muri Werurwe.
Nk'uko Arizon Republic yabitangaje, Rock usanzwe ari umukinnyi wa filime akaba yaranayoboye ibihembo bya Oscars muri 2005 na 2016, yerekanye ubutumire yahawe bwo kongera kuyobora ibi bihembo, mu gihe bari mu birori muri Phoenix ku cyumweru.
Bivugwa ko Rock yabwiye imbaga y'abantu ko ubu butumire yabwanze atebya ko urushyi Smith yamukubise rwamubabaje, yagize ati " Smith aranduta", " Leta ya Nevada ntabwo yakwemera imirwano hagati yanjye na Will Smith".
Chris Rock umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya yasabwe kongera kuyobora ibirori bya Oscars
Ubwo bari mu birori bya Oscars biherutse, Smith yasanze Rock imbere y'imbaga y'abantu amukubita urushyi, nyuma yuko yaramaze gutera urwenya ku musatsi w'umugore wa Smith. Jada Pinkett Smith yogoshe umusatsi kubera Alopecia indwara ituma umuntu atakaza umusatsi.
Smith yahise ahagarikwa gushyirwa mu bihembo bigendanye na sinema mu myaka 10 iri imbere, asaba n'imbabazi. Muri videwo yashyize hanze mu kwezi gushize yavuze ko yicuza cyane ku byabaye.
Will Smith yakubise urushyi Chris Rock ubwo yarateye urwenya k'umusatsi w'umugore wa Smith mu birori bya Oscars biherutse
Yagize ati "Nagerageje kuvugana na Chris ariko ubutumwa nakiriye nuko atiteguye kugira icyo abivugaho, igihe azaba yiteguye azambwira", akomeza ati " Rero Chris ndagusaba imbabazi, imyitwarire yanjye ntago yari ikwiriye, kandi ndahari mu gihe cyose uzaba witeguye kugira icyo umbwira".
Source: CNN
TANGA IGITECYEREZO