RFL
Kigali

Ubwato butwaye Toni 23,000 z’ingano zivuye muri Ukraine bwageze ku cyambu cya Djibouti

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:31/08/2022 8:02
0


Ibinyampeke bya mbere bizanwe muri Afurika n'ubwato buvuye muri Ukraine kuva intambara n'u Burusiya yatangira, byageze ku cyambu cya Djibouti kiri ku nyanja itukura (Red Sea/Mer Rouge).



Ubwato MV Brave Commander buriho ibendera rya Liban, butwaye toni 23,000 z'ingano zijyanwe mu gihugu cya Ethiopia gituranye na Djibouti. Byabufashe ibyumweru bibiri kugira ngo bugere yo buvuye ku nyanja y'umukara (Black Sea/Mer Noire).

Ni gake cyane abanyamakuru bemererwa kugera kuri iki cyambu cya Djibouti. Ariko bemerewe kubera uburyo kuhagera kw'izi ngano ari ikintu cy'agaciro gakomeye ku baturage ndetse no kuri Africa nk’uko BBC ibitangaza.

Iki gihugu cya Djibouti, kiri ku buso bwa km² 23,200, gituwe n'abaturage 900,000. Ariko gifite kimwe mu byambu bikoreshwa cyane ku mugabane w'Afurika.Abakozi batangiye kwinjira muri ubu bwato ngo babupakurure. Inzego ebyiri nini zashyizweho kugira ngo arizo zizakomeza kubafasha muri iki gikorwa.

Urugendo rwabwo rwateguwe n'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) kugira ngo ingano zigezwe mu bihugu birimo abantu bari mu byago byo kwicwa n'inzara.Bizatwara hafi icyumweru kugira ngo izi ngano zishyirwe mu mifuka zigezwe muri Ethiopia zinyujijwe mu nzira yo ku butaka, nk’uko bivugwa n'ishami rya ONU ryita ku biribwa (PAM/WFP).

Ethiopia irimo kwibasirwa n'amapfa (izuba ryinshi) ya mbere mabi cyane abayeho mu myaka 40 ishize, hamwe n'intambara.Izi ngano zizanwe n'ubu bwato ni igitonyanga mu nyanja ugereranyije n'izicyenewe mu bihugu byo muri Afurika y'uburasirazuba - aho byinshi birimo amapfa yatewe ahanini n’intambara ya Ukraine n'u Burusiya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND