RURA
Kigali
19.3°C
17:45:55
April 5, 2025

U Budage: Ambasaderi Igor Cesar yakiriye Jules Sentore

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/08/2022 9:22
0


Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, yakiriye kandi agirana ibiganiro n’umuhanzi Jules Sentore uri kubarizwa i Burayi aho yagiye mu bitaramo.



Mu ijoro ryo ku wa 24 Kanama 2022, ni bwo Jules Sentore yerekeje ku Mugabane w’u Burayi mu bitaramo ‘Gakondo yacu Europe Tour’ bizamara amezi abiri.

Kugeza ubu ibitaramo bimaze kwemezwa ni ibizabera mu bihugu bine birimo u Bubiligi, u Bufaransa, u Budage na Pologne.

Ni ibitaramo byateguwe na Fusion Events ifatanije n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika, Kwanda Music, ari na yo Jules Sentore abarizwamo.

Fusion ni yo yatumiye abarimo umuhanzi Davis D umaze iminsi mu bitaramo mu Burayi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kanama 2022, Jules Sentore yagaragaje ko mbere y’uko ataramira i Burayi, yahuye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar. Uyu muhanzi yavuze ko ‘ari ibyishimo guhura na Ambasaderi Igor Cesar’.

Ibi bitaramo Jules Sentore azabihuriramo na Gateka Briane wamamaye mu bavanga umuziki nka Dj Briane. Bizaba guhera ku wa 15 Ukwakira 2022 kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2022.

Bigomba kumara nibura iminsi 45. Jules Sentore avuga ko ibihugu azakoreramo ibitaramo bishobora kwiyongera, ashingiye ku biganiro bigikomeje n'ababitegura.

Jules aherutse kubwira InyaRwanda ko ibi bitaramo bigamije gukumbuza Abanyarwanda batuye muri ibi bihugu, ‘umuco gakondo n’u Rwanda’ n’abandi bahabarizwa.

Ati “Ikintu cyose ni amahitamo y’umuntu. Umuco gakondo ugenda muri wowe, umuco w’igihugu cyawe. Wakunze igihugu cyawe ukunda n’umuco wawe. Ntawe ukunda umuco ngo yange igihugu, ntawe ukunda igihugu ngo yange umuco.”

Asobanura umuco nk’igicumbi ‘cy’ubuzima bwacu’, akavuga ko ibi bitaramo atari umwanya wo gukundisha abantu umuco ‘ahubwo ni umwanya wo kubakumbuza bya bindi bisanzwe bibabamo, ubuzima, hanyuma tugafatanya gutarama no guhimbarwa’.

Jules Sentore amaze kubaka izina mu njyana Gakondo afite ubuhanga bw’umwimerere mu kuririmba, aho yakunzwe mu ndirimbo ‘Umpe akanya’, ‘Kora akazi’, ‘Diarabi’, 'Gakondo” n'izindi.


Jules Sentore yahuye kandi agirana ibiganiro na Ambasaderi Igor Cesar 

Sentore yavuze ko yishimiye guhura na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar 

Ku wa 24 Kanama 2022, ni bwo Jules Sentore yerekeje ku Mugabane w’u Burayi. Yaherekejwe n’abarimo Masamba Intore 


Ibitaramo Jules yagiye gukorera ku Mugabane w'u Burayi bizamara amezi abiri

JULES SENTORE AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO ‘HINGA AMASAKA’

 ">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND