Ku wa gatatu Tariki 17 Kanama 2022 mu ntara ya Gitega, Leta y'Ubuyapani yasinye amasezerano n'igihugu cy'u Burundi, yemerera Ubuyapani guha Leta y'u Burundi inkunga y'umuceli ufite agaciro ka Miriyari enye n'igice z'amafaranga y'amarundi.
Ayo masezerano hagati ya Leta y'u Burundi n'Ubuyapani yasinywe, ambasaderi w'Ubuyapani wari uhagarariye Leta y'Ubuyapani na Minisitiri w'ububanyi n'abahanga n'ubutwererane mu Burundi, Albert Shingiro wari uhagarariye igihugu cye.
Ubwo bamaraga gusinya ayo masezerano y'impano y'umuceli basinyiye mu ntara ya Gitega. Minisitiri Shingiro yavuze ko umuceli bahaweho impano ufite agaciro ka Miriyari enye n'igice z'amafaranga y'amarundi.
Minisitiri Shingiro, yakomeje avuga ko uwo muceli igihe uzagerera mu gihugu cy'u Burundi bazawugurisha, amafaranga avuyemo bakayakoresha mu bikorwa by'iterambere ry' igihugu.
Ivomo:Radio isanganiro
TANGA IGITECYEREZO