Irushanwa rya Miss Universe ni rimwe mu marushanwa y'ubwiza akomeye ku isi, abenshi mu bakurikirana iby’amarushanwa y'ubwiza banakunze kuryita irya mbere.
Mu ukuboza uyu mwaka, iri rushanwa
rizaba riba ku nshuro yaryo ya 71. Rizanye impunduka nshya zitamenyerewe mu
marushanwa y'ubwiza nk’aho ubu umukobwa wabyaye cyangwa se umugore washakanye
n'umugabo yemerewe kuryitabira, cyakora imyaka yo yagumishijwe hagati ya 20 na
28 y’amavuko.
Umuyobozi w'ikirenga wa Miss
Universe, Paula Stughart atangaza izi mpinduka yagize ati “Buri mugore wese
afite uburenganzira ku mubiri we kandi amahitamo y’ejo hashize yakoze ntakwiye
kuba imbogamizi z’inzozi ze z’ejo hazaza.”
Izi mpinduka zasamiwe hejuru n'abantu
benshi batandukanye babarizwa mu marushanwa y'ubwiza.
Andrea Meza ni umunya Mexico- kazi, afite
imyaka 28 hamwe n’kamba rya Miss Universe 2020, yavuze ko icyemezo nk’iki
cyari cyaratinze mu murongo wo guha imbaraga abagore n’abakobwa.
Ati “N’ubundi byari byaratinze! Umutima
wanjye uranyuzwe. Ibi ni ibintu nakomeje kugenda nganira n'ubuyobozi bwa Miss
Universe, igihe cyari iki.”
Hakunze kuvugwa inkuru z’uko uyu
mukobwa yambitswe ikamba abana n'umugabo akajya ahora abyamaganira kure, n'amafoto yiswe ay’ubukwe bwe yasohotse yayateye utwatsi avuga ko byari
ukwifotoza bisanzwe.
Miss Universe igiye kuba ku nshuro ya 71
hamwe n'impinduka nyinshi, u Rwanda ntiruraryitabira na rimwe, no muri uyu mwaka
niko bizagenda.
Amarushanwa y'ubwiza akomeye u Rwanda
rwitabira ni Miss World na Miss Earth, cyakora ugendeye ku bishoboka ni uko nayo u Rwanda
rushobora kutazitabira ay'uyu mwaka, kubera ibibazo byabaye mu irushanwa rya Miss Rwanda mu mezi make ashize.
Umukobwa uzatorwa nka Miss Universe
2022, azasimbura umuhindekazi Harnaaz Sandhu.
Uyu mukobwa yambitswe ikamba mu birori
byabereye mu Mujyi wa Eilat mu Majyepfo y’igihugu cya Isiraheli, ku wa 12
Ukuboza 2021.
Umuhindekazi Harnaaz Sandhu ni we wegukanye
ikamba rya Miss Universe 2021
TANGA IGITECYEREZO