Umunsi mwiza wije vuba i Kigali, Kuwa Mbere 15 Kanama, ubwo ibirori bya 'Rayon Sports Day' byasozwaga i Saa tatu z'ijoro, abantu bari benshi mu mihanda y' i Nyamirambo, aho bamwe bagendaga n'amaguru bibukiranya uko indege yazanye 'Surprise' ikayisubizayo itageze hasi, abandi bavuga uko umunyezamu Hategekimana Bonheur adakomeye n'ibindi.
Ibirori byagaragayemo abahanzi barimo Ish Kevin na Senderi, byari biryoheye ababyina ndetse ibyo kunywa byiza bya SKOL byari muri Stade hose ku buryo icyaka cyo mu mvura cyarwanyijwe ndetse Rayon Sports na Vipers bagize umukino mwiza. InyaRwanda yakusanyije ibintu 5 by'ingenzi byo kwibukira kuri uyu munsi.
5. Umuziki warinze abafana kurambirwa
Ibirori byamaze igihe kirekire kuko abafana ba mbere binjiye muri stade i Saa Sita (12:00), ariko ntibigeze barambirwa kubera ko ibikorwa by'umuziki byasimburanaga n'iby'umupira. DJ Brianne ku mwuka n'imbaraga nyinshi, yajyanishaga gucuranga, kubyina ndetse bno kuvugisha abafana, bigatuma bakomeza kuryoherwa.
DJ Brianne yari yabukereye
Umuziki wavaga kwa DJ mu buryo bw'injyana zitandukanye ndetse hagacamo kuririmba kw'abahanzi; Afrique, Ish kevin ndetse na Eric Senderi waririmbye indirimbo zirimo izo yakoreye Rayon Sports, bituma abafana barushaho kunyeganyega.
4. Abarayon bishimye ntacyababuza kuzuza Stade
Imvura yanyuzagamo ikagwa, imbeho yari yose ndetse n'amafaranga yasabwaga ngo umufana yinjire ntabwo yari ubusabusa, ariko abakunzi ba Rayon Sports berekanye ko iyo bishimye nta cyababuza kuza muri Stade, aka za ngagi zo mu birunga bavuga ko iyo zihawe umutuzo zikamwa amadovize. Icyo usaba ni ugishimisha abarayon, ubundi ukabasaba icyo ushaka.
Stade yari yakubise yuzuye ndetse abari bicaye ahadatwikiye kubwo kugura itike yav 5,000FRW ntibigeze bakangwa n'imvura cyangwa umuyaga kuko bakurikiye ibirori byose kuva mu ntangiriro kugeza bisojwe n'umukino ahashyira i Saa tatu z'ijoro.
Abafana bari benshi
3. Indege yazanye 'Surprise' isubirayo itageze hasi
Mu gihe cyo kwerekana abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka wa 2022-2023, Mucyo Antha wafashaga Nzeyimana Lucky mu kuvuga amazina y'abakinnyi, yavuze ko abafana bafitiwe 'Surprise' nabo amatsiko azamuka isegonda ku rindi.
I Saa Kumi n'imwe (17:00), indege y'uruganda rwa SKOL rusanzwe rutera inkunga Rayon Sports yatambagiye mu kirere cya Nyamirambo izenguruka hejuru ya Stade, benshi batangira kuvuga ko hari ubwo baba bagiye kwerekwa umukinnyi mushya ukomeye, ariko amaso ahera mu kirere.
Umunyamakuru Mucyo Antha yavuze ko ikirere kitameze neza bityo indege itabashije kumanuka muri ako kanya, abafana bakomeza gutegereza icyo bahishiwe kugeza amaso aheze mu kirere, ubwo indege yisubiriraga aho yaturutse mbere y'uko umukino wa Rayon Sports na Vipers SC utangira.
Indege ya SKOL
2. Rayon Sports irakomeye ariko ifite ubukene mu izamu
Umukino wa gicuti wahuje Rayon Sports na Vipers SC yo muri Uganda, werekanye ko 'Gikundiro' ifite abakinnyi beza kandi bakomeye, kuko nubwo yatsinzwe, itoroheye Vipers SC isanzwe ikomeye cyane bigaragarira ku buryo yorohewe no gutwara igikombe cya Sahmpiyona ya Ugaanda ndetse n'uburyo iherutse koroherwa no gutsinda Yanga SC mu mukino wa 'Yanga Day'.
Mu bigaragara, abugarira n'abakina hagati ni beza muri Rayon Sports, ariko ubukene mu izamu bwo burahari kuko Hategekima Bonheur yatsinzwe igitego cyo ku munota wa 4' cyababaje aba-Rayon, ubwo uyu munyezamu yananirwaga gufata umupira woroshye wari uterewe kure na Bobosi Byaruhanga.
Bijyanye n'uko Kwizera Olivier wabanzaga mu izamu rya Rayon Sports mu mwaka ushize aherutse kwerekeza hanze ndetse na Hakizimana Adolphe wari umunyezamu wa kabiri akaba afite imvune ikomeye, byigaragaza ko iyi kipe ikeneye cyane undi munyezamu ukomeye kuko Hategekimana Bonheur agitsindwa ibitego byoroshye.
Abakinnyi ba Rayon Sports
1. Abarayon bayobotse Uwayezu Jean Fidele
Ubwo Uwayezu Jean Fidele yagirwaga umuyobozi wa Rayon Sports muri 2021, hari abafana benshi ba Rayon Sports batabyumvaga neza kuko batari basanzwe bamuzi mu bikorwa byinshi by'ikipe yabo ariko kuri ubu siko biri kuko hafi ya bose bamaze kuyoboka kandi n'umutima mwiza.
Mu birori bya 'Rayon Sports Day' yakomewe amashyi menshi n'abafana bamugaragariza ko bamwishimiye, kuva ubwo yahamagarwaga mu kibuga na Nzeyimana Luckman wari uyoboye ibirori, kugeza asoje kuvuga ijambo ry'umunsi.
Mu bigaragara, ikipe y'abafana benshi irangwa n'ibyishimo iyo ifite abakinnyi bakomeye kandi batsinda. Bijyanye n'uko Rayon Sports yaguze abakinnyi b'amazina akomeye nka Rwatubyaye Abdoul, Mbirizi Eric, Paul Were n'abandi, abafana bayo bayobotse neza perezida Uwayezu Fidele ndetse mu bigaragara baramwishimiye.
Uwayezu Jean Fidele yishimiwe
REBA UKO SENDERI HIT YASUSURUKIJE ABA-RAYON
REBA AMASHUSHO UBWO RAYON SPORTS YEREKANAGA ABAKINNYI BASHYA
VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu - InyaRwanda Sports Tv
TANGA IGITECYEREZO