RFL
Kigali

Kenya: Umukozi wa Komisiyo y'amatora wishwe urubozo umurambo we wabonetse mu gihuru

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:16/08/2022 10:51
0


Amakuru atangazwa n'ibinyamakuru byo muri Kenya avuga ko umurambo w'umukozi wa Komisiyo y'amatora wabonetse mu gihuru yarapfuye. Daniel Mbolu Musyoka yaburiwe irengero kuva Tariki ya 11 Kanama kugeza ubwo umurambo we wabonekaga kuwa mbere Tariki 15 Kanama 2022 bigaragara ko yishwe urubozo, kugeza ubu ntiharamenyekana abamwishe.



Daniel Mburu Musyoka urupfu rwe rwamenyekanye kuwa mbere Tariki ya 15 Kanama 2022, ibinyamakuru nka Kenyans.co.ke, Pulse live.co.ke, Kenya lyrics.co. ke byose byanditse ko Polisi y'igihugu igiye gutangira iperereza kugirango hamenyekane abantu bishe uyu mugabo waburiwe irengero kuva Tariki ya 11 Kanama kugeza umurambo we ubonetse mu gihuru, kandi bigaragara ko yishwe urubozo n'abataramenyekana bikekwa ko ari bamwe mubo  mu mpande zari zihanganye batishimiye uko yitwaye mu matora yabaye kuwa kabiri Tariki ya 9 Kanama 2022.

Amakuru atangazwa n'ibinyamakuru byo muri Kenya avuga  abashimuse Musyoka bamukuye ku kigo cy'amashuri cya Easter African school of aviation aho yarimo akurikirana ibarura ry'amajwi.

Ubwo hamenyekanaga ko Daniel Mbolu Musyoka yaburiwe irengero   ,icyo gihe wafula Chebukati , Perezida wa Komisiyo yigenga y'igihugu y'amatora IEBC muri Kenya yatangaje ko hari abandi bakozi ba Komisiyo y'amatora batotejwe baterwa ubwoba.

Aya matora y'umukuru w'igihugu muri Kenya, yatsinzwe na Dr william Ruto watsinze Laila Odinga, utsinzwe inshuro eshanu mu matora guhatanira kuyobora iki gihugu cyakunze kurangwamo imvururu mu bihe by'amatora na nyuma yayo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND