RFL
Kigali

Sir Lewis Hamilton uri gutembera Africa yasuye Ingagi zo mu birunga

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:12/08/2022 12:46
0


Umwongereza Sir Lewis Carl Davidson Hamilton wamamaye mu marushanwa yo guaiganwa mu modoka nto azwi nka Formula 1, yageze mu majyaruguru y'u Rwanda asura ingagi zo mu birunga, nyuma y'iminsi isaga 7 amaze atembera ku mugabane w'Africa.



Mu byishimo bigaragazwa n'amafoto ari ku mbuga nkoranyambaga, Lewis n'inshuti ze bazamutse imisozi y'ibirunga basura icyanya cy'ubukerarugando kirimo ingagi zikurura benshi mu batuye isi.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagize ati ''Nageze mu rwanda, aho twasuye ibirunga tubona ingagi n'ibindi byiza byaho. Byari birenze ubwenge. Ingagi ni nziza kandi ziritonda, kwegera hafi yazo ni ubunararibonye ntazibagirwa.''

Yakomeje ashimira abareberera Ingagi zo mu birunga, ati ''Mwarakoze cyane abajyanye natwe kandi muhora mureba umutekano w'ibi biremwa byiza, Mwarakoze Rwanda.''


Sir Lewis

Hamilton wongerewe 'Sir / Nyakubahwa' ku mazina ye n'umwamikazi w'u Bwongereza kubwo guhagararira igihugu cye neza muri Formula 1, ni umwe mu bahanga mu gutwara imodoka nto, aho amaze kwegukana aya marushanwa yo ku rwego rw'isi inshuro 7 zose.

Uyu Lewis w'imyaka 37 y'Amavuko ari mu biruhuko muri Africa, aho mu cyumweru gishize yasuye Namibia ndetse akaba akurikizaho kujya muri Kenya. Uyu mukinnyi wa Mercedes ni umwe mu bahiriwe no gusiganwa mu modoka kuko atunze abarirwa muri Miliyoni 45 z'Amayero. 



Hamilton n'inshuti ze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND