RFL
Kigali

Iburasirazuba: Abagenzi bararira ayo kwarika kubera amafaranga y'umurengera bishyuzwa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:11/08/2022 18:14
0


Abakora ingendo hagati y'umujyi wa Kigali n'Intara y'Iburasirazuba bahangayikishijwe no kwishyura amafaranga y'umurengera, kubera abashoferi bitwaza ubwinshi bw'abagenzi bagahindura ibiciro kuburyo byikuba kabiri.



Abagenzi batega imodoka ziva Nyabugogo zerekeza mu turere twa Rwamagana na Kayonza cyangwa bava muri utwo turere bajya mu mujyi wa Kigali, bavuga ko babangamiwe n'abashoferi bitwaje umubare munini w'abagenzi bagakuba ibiciro kabiri  ibisanzweho.

Ubusanzwe ibiciro by'ingendo ku modoka zitwara abagenzi zizwi nka twegerane bishyirwaho na RURA, nk’uko bikorwa no kuzindi modoka zitwara abagenzi rusange. Kuva Rwamagana ujya Kigali ni 1260 naho Kayonza ni 1500.

Rwanamiza Peter ni umwe mu bagenzi uvuga ko kujya mu mujyi wa Kigali uvuye muri Rwamagana, ibiciro bizamurwa uko babyifuza.

Ati" i Rwamagana ntayo wabona, ubarega hehe? Baba babiziranyeho iyo ushatse kubaza barakubwira ngo vamo utege indi."

Kuwa kabiri tariki ya 9 Kanama, umunyamakuru yageze Nyabugogo saa cyenda ubwo yari ahategerwa imodoka kuri Agency ya Stella, haje umugabo washakiraga abagenzi imodoka ababwira ko kugera Nyagasambu cyangwa Rwamagana hari imodoka ijyayo. Umunyamakuru yamanukanye n’abo bagenzi kugira ngo arebe ibimaze iminsi bivugwa ko iyo imodoka zabuze abashoferi ibiciro babikuba kabiri. Abagenzi bageze ku modoka yari ifite ikirango cya RAE  345 J yavaga Nyabugogo yerekeza i Rwamagana. Umukomvayeri yabwiraga abagenzi bari bamaze kwinjira mu modoka ko kujya Rwamagana bishyura ibihumbi 2000, ndetse ko n’abajya i Nyagasambu nabo bishyura amafaranga angana n'abajya i Rwamagana.

Abagenzi bishyuye amafaranga 2000 ariko bitotomba bibaza igituma hahindurwa ibiciro ntibabimenyeshwe, nyamara bishyura ntibahabwe n’amatike.

Abaganiriye na Inyarwanda.com bavuga ko babangamiwe n'uburyo abashoferi bazamura ibiciro, bitwaje ko abagenzi babuze imodoka.

Kubwimana Dieudonné, umwe mu binubiye igiciro abashoferi bazamuye, yavuze ko abagenzi batagira ubavugira ariyo mpamvu bishyuzwa amafaranga y'umurengera.

Ati"Muri iyi minsi gukora urugendo ntibyoroshye, usanga abakata amatike bubahiriza ibiciro byashyizweho ariko izi bisi zisize amarange y'icyatsi zishyirwaho ibiciro kuburyo babikuba kabiri. Iyi Coaster twajemo twatanze 2000, kandi twagiye na international twishyuye 1260 yonyine. Ababishinzwe bakwiye kudutabara bagakemura ikibazo cy'abakomvayeri baduca amafaranga menshi."

Tony Kuramba ushinzwe kugenzura serivisi zo gutwara abantu mu rwego ngenzuramikorere y'imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA  aganira na Inyarwanda.com yavuze ko ikibazo cy'ibura ry'imodoka kirimo gushakirwa umuti, ariko akavuga ko umushoferi ufashwe yishyiriyeho igiciro abihanirwa.

Ati"Hari amabwiriza RURA yashyizeho, kuburyo umushoferi iyo yatse abaturage amafaranga arenga kuyateganyijwe arabihanirwa. Icyo dusaba abaturage ni uko bagomba gutanga amakuru kugira ngo abarenze ku mabwiriza yo kubahiriza ibiciro byashyizweho tubashe kubahana."

RURA irasaba  abaturage kujya bahamagara bagatanga amakuru kugira ngo abashoferi babaca amafaranga y'umurengera bahanwe. Umurongo wa Telefoni bazajya bifashisha ni 0788819128.




 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND