RFL
Kigali

Yahereye kuri ‘Ting Ting': Murumuna wa Bushali, Olluwa, yahishuye uko yabiriye ibyuya muri Nigeria na Ghana ngo abashe gukora umuziki-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:11/08/2022 13:59
0


Niyoyita Ismaello winjiye mu muziki nka Olluwa nk'izina akoresha mu ruhando rwa muzika ni murumuna wa Bushali, ababyeyi babo bakaba bavukana. Yasohoye indirimbo ifite igisobanuro ku muziki we n’inzozi ze afite. Ni indirimbo ishingiye ku nkuru y’urukundo rwe n’umukobwa bakundanaga.



Olluwa aganira na inyaRwanda.com, yavuze ko ari umuhanzi wavukiye i Nyamirambo. Yahishuye ko yakuze yifuza kuzaba umuhanzi ukomeye agakora byinshi mu muziki nyarwanda, gusa byari bikomeye kuko nta bushobozi buhagije yari afite.

Avuga ko abifashijwemo na mukuru we Bushali wamweretse urukundo ndetse akamujyana muri Studio bwa mbere, atacitse intege ahubwo yakomeje kugerageza yumva ko rimwe hazagera agakora byiza mu muziki nyarwanda agatera ishema aho yavukiye.

Olluwa yakoreye ahantu henshi hatandukanye harimo Nigeria na Ghana kugira ngo akunde akore umuzikiwe neza, ariko biranga. Yabonye ko bizagorana agaruka ku ivuko i Nyamirambo ari bwo yahuye n’abavandimwe bakuranye bakora itsinda bise "AVO Present & Muzz Beat & Ginues on the on akaba ari nabo bari kumufasha gukora ibihangano bye.

Olluwa murumuna wa Bushali yinjiye mu muziki

Yagize ati’ ’Nagiye ngorwa no gukora ariko Bushali aramfasha cyane nk’umuhanzi mfatiraho icyitegererezo we n’abanyarwanda muri rusange siniteze kubatenguha.’’

"Ting Ting" ni indirimbo yanditswe na Olluwa ubwe, ikaba ishingiye ku nkuru y’umukobwa bakundanye amukunda akanamwemera. Ibintu byaje guhinduka ubuzima ntibwakomeza kuba bwiza, umukobwa ntiyamwizeye bituma batandukana asanga abasore bafite amafaranga.

Olluwa yazanye injyana ye mu muziki

Olluwa mu ifatwa ry'amashusho ya Ting Ting

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO TING TING YA OLLUWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND