Ububiko bw’imbuga nkoranyambaga burimo amafoto y'ibisebe n'ibikomere bya Teta Sandra, umunyarwandakazi wabyaranye n’umunya-Uganda w’umunyamuziki Weasel Manizo.
Abavuga rikagera kure ku mbuga nkoranyambaga
n'abaharanira uburengeranzira bw'abagore biganjemo abo mu Rwanda bamaze iminsi
batakambira Ambassade y'u Rwanda muri Uganda ngo itabare Teta Sandra.
Uyu mugore yamamaye cyane mu Rwanda
biturutse ku kuba yarabaye Igisonga cya Nyampinga w'iyahoze ari SFB anamenyekana mu
gutegura ibitaramo.
Bamwe bahuriza ku kuvuga ko ashobora
kuzatakaza ubuzima bwe biciye mu ihohoterwa akorerwa n'umugabo we Weasel.
Amakuru anavuga ko umuryango wa
Sandra Teta waje kwerekeza i Kampala mu gushaka igisubizo cy'umukobwa wabo gusa
nta bindi byinshi byatangajwe.
Nyina wa Weasel ari we Prossy Mayanja
yabwiye Televiziyo Sanyuka ko ubuzima bwa Sandra Teta bushingiye ku muhungu we
Weasel bityo gutandukana ni inzozi.
Yavuze muri aya magambo agira ati “Ubuzima
bwa Sandra bwizenguruka kuri Weasel, ntawabatandukanya. Sandra arakuze azi icyo ashaka, umuhungu
wanjye ni icyamamare ngira ngo ni yo mpamvu ibiba biba byakabirijwe.”
Uyu mubyeyi yavuze ibi mu gihe umuhungu we Jose Chameleone aherutse gusaba abantu guha amahoro Weasel akubaka urugo.
Chameleone ati “Ni umuryango wishimye
mubahe amahoro. Urugo si igihugu ni cyo kiyoborwa n'abajyanama batabarika.”
N’ubwo yaba Jose Chameleone na nyina
bavuga ibi, Daniella Atim Mayanja wahoze ari umugore wa Chameleone aherutse
gutabariza Sandra Teta avuga ko hatagize igikorwa Weasel azanamuvutsa ubuzima.
Daniella yashinjije uwahoze ari
nyirabukwe ari we Prossy Mayanja ko atajya akozwa amafuti y'abahungu be ahora
yumva ari abatagatifu.
Hari amashusho aherutse kujya hanze agaragaza Sandra Teta yishimanye na Weasel
Nyina wa Weasel avuga ko Teta Sandra atabaho atari iruhande rwa Weasel
Ku wa 23 Kamena 2022, nibwo Teta na Wease bibarutse umwana wabo wa kabiri
TANGA IGITECYEREZO