RFL
Kigali

Uzajye kwipimisha SIDA nutangira kwibonaho ibi bimenyetso

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:7/08/2022 18:48
0


Ibimenyetso bya HIV/AIDS bitangira kugaragara ku mubiri mu gihe uyirwaye yatangiye kumugaragaraho nawe ari kuyiyumvamo. Niwibonaho ibi bimenyetso uzihutire kujya kwa muganga.



Ni ngombwa ko wirinda SIDA ndetse ugakurikiza amabwiriza yose mu gihe ubona bishobora kukugiraho ingaruka.

Ikimenyetso cya mbere cya HIV, ni umuriro ukabije ugenda uzamuka cyane ukaba wagera kuri 'Degrees Fahrenheit' 106 cyangwa 'Degree Celsius' 41 zirenga, gusa hari ibindi bimenyetso bizakugaragaraho;

Amabara yo ku mubiri, uburibwe bwinshi, umuriro, kuribwa imitsi, umunaniro, kuribwa mu mihogo, kumva usa n'uwabujijwe kumira n’ikintu, kurwara indwara ya Diarrhea, kuruka, kuzungera, kugenda gake kw’amaraso, gutakaza ibiro n’ibindi bitandukanye.

HIV, yandura vuba vuba mu mubiri w’uyirwaye igahita yanduza umubiri wose mu gihe gito, ugasanga umuntu atangiye kugira ibisebe bigaragara inyuma ku mubiri.

Gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ni ikibazo gikomeye cyane mu gihe hatabayeho kumenya uko muhagaze mbere. Gusangira inzembe, ndetse no gukoresha ibindi byose byanduza bikwiriye kwiridwa cyane.

Ntabwo bikwiriye gukora imibonano mpuzabitsina n’umuntu ufite igisebe kigaragara ndetse kidafunze na Bande, birabujijwe gukora imibonano mpuzabitsina n’abantu barenze umwe. Kwishyiraho ibishushanyo (Tattoo) hakoreshejwe ibyuma bitabanje gutegurwa ni amakosa akomeye cyane.


Inkomoko: HIV.ORG






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND