Selena Gomez n’umuhanga mu gutunganya filime Andrea Lervolino bagaragaraye banezerewe mu gace ka Positano mu gihugu cy’u Butaliyani.
Aba bombi bafotowe ku bwato bw’inyirukatsi mu masaha macye ashize ubona ko banezerewe. Lervolino w’imyaka 34 yabanje kugaragara afashe ku kirenge cya Gomez w’imyaka 30, bombi bamwenyura ubona asaba uyu muhanzikazi wari wicaye ku bwato kumusanga mu nyanja bakogana.
Hari n’ahandi Gomez yagaragaye ubona ko yemeye ibyo yasabwe amanuka yerecyeza mu mazi undi nawe ateze amaboko ngo asame uyu mwari wari wambaye umwambaro wo kogana wo mu ibara ry’umukara. Bombi bagaragaye bicaye mu bwato basangira amafunguro n'ibyo kunywa ubona ko banyuzwe n'igisa n’ibiruhuko barimo umwe yicaye iruhande rw'undi.
Lervolino yaherukaga kugaragara ari kumwe na Selena Gomez muri Nyakanga 2019. Zimwe muri filime zatunganijwe nawe zamamaye cyane harimo iyitwa ‘Waiting for the Barbarians’ kimwe na ‘The Humbling’. Yagize kandi uruhare mu gutunganya filime yitwa ‘In Dubious Battle’ na Lose You to Love Me’.
Gomez mu mashusho yasangije abamukurikira kuri Tik Tok nta kintu yigeze
avuga ku by’urukundo rwe na Lervolino ahubwo yumvikanye avuga ku kuntu yongeye
kugira mu nda hanini.
Mu minsi micye ishize hari amashusho agaragaza Gomez na nyirakuru
amubaza uko yatandukanye n’umusore bakundanaga, uyu muhanzikazi n'ubwoba bwinshi ahita ahunga ikibazo amubwira ko azamusubiza.
Muri Gicurasi, Gomez yari yitabiriye ‘Saturday Night Live’
avuga ko impamvu yagiyeyo ari uko yumvise ko SNL ari ahantu umuntu ashobora kuba
yabonera umukunzi byoroshye.
Selena Gomez yamamaye cyane nk’umuhanzikazi kandi wakundanye na Justin Bieber igihe kitari gito mbere y'uko bashyira akadomo ku byo gukundana mu 2018. Yakundanyeho kandi amezi 10 na The Weekend mu 2017. Mu bandi bakundanyeho nawe harimo Zedd, Niall Horan na Nick Jonas.
Lervolino afashe ku kirenge cya Selena Gomez bose bamwenyura
Benshi babonye ko yamwingingaga ngo aze bogane mu nyanja
Ubwo yamusangaga mu mazi byari ibyishimo bikomeye
Imyitwarire yabo ica amarenga yo kuba mu rukundo
Gomez asimbuka asanga Lervolino mu mazi
Gomez mu Butaliyani mu mwambaro w'umukara wo kogana
Gomez ahangayikishijwe no kugira mu nda hanini
TANGA IGITECYEREZO