RFL
Kigali

Uganda: Ibyishimo kuri Afrique wahakoreye igitaramo cya kabiri, yahuriyemo na Kataleya na Kandle-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/08/2022 19:20
0


Umuhanzi Kayigire Josue uzwi mu muziki nka Afrique wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Agatunda', yatangaje ko ari ibyishimo bikomeye kuri we nyuma y’uko akoreye igitaramo cya kabiri mu gihugu cya Uganda.



Uyu muhanzi ku wa 31 Nyakanga 2022, yaririmbye mu gitaramo ‘Chill with the big Boyz’ cyo gufungura akabyiniro B-Club Kampala mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.

Ni igitaramo yahuriyemo na Kataleya na Kandle bakoranye indirimbo ‘Nyash’, Bwiza ndetse na Goya Menor wo muri Nigeria uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Ameno’ iri mu njyana ya amapiano. Iyi ndirimbo yayikoranye na Nektunez.

Aba bahanzikazi Kataleya na Kandle baheruka mu Rwanda mu rugendo rwo kumenyekanisha iyi ndirimbo bakoranye na Afrique.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru ubwo bari mu Rwanda, bavuze ko bakoranye indirimbo na Afrique kubera ko ari umuhanzi biyumvamo kandi uri mu kigero cyabo.

Afrique yabwiye inyaRwanda ko iki gitaramo yakoreye mu gihugu cy’abaturanyi kitabiriwe n’Abanyarwanda benshi ndetse n’abanya-Uganda bahatuye.

Avuga ko yashimishijwe no gusanga indirimbo ze zizwi muri Uganda. Ati “Ikintu cyanshimishije ni ugusanga hari n’abanya-Uganda baririmba indirimbo zanjye nkibaza nti ese buriya baba bazi icyo bisobanuye, byanyeretse ko hano zishobora kuba zizwi cyane (indirimbo).”

Akomeza ati “Mbifashishijwe n’Abanyarwanda bari hano bari bishimye. Banyeretse urukundo rwinshi.”

Afrique yavuze ko kuri uyu wa Gatatu afite ikindi gitaramo akorera ahitwa Nomades. Ndetse ko hari abahanzi bagiye gukorana indirimbo no gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze.

Ati “Hari abahanzi twakoranye nje kugira ngo dusoze. Hari n’ibikorwa byinshi birimo no gufata amashusho y’indirimbo zanjye n’ibindi byinshi.”

 

Afrique yakoreye igitaramo cye cya kabiri muri Uganda


Afrique yahuriye ku rubyiniro na Kataleya na Kandle bakoranye indirimbo na ‘Nyash’


 

Afrique yavuze ko hari indirimbo ari gukorera muri Uganda n’izindi afitanye n’abandi bahanzi 

Afrique aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Akanyenga’.

 

Producer Niz Beat uri gufasha mu muziki Afrique muri iki gihe yitabiriye iki gitaramo



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘AKANYENGA’ YA AFRIQUE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND