Kigali

Abakobwa babiri bakundana bakatiwe igifungo cy'imyaka hafi itatu kubera gucuruza kokayine ngo babone amafaranga abajyana mu biruhuko bihenze

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:1/08/2022 20:34
0


Abakobwa babiri bakundana bari bamaze kwinjiza ama pound 60,000 (miriyoni 76Frw) mu gihe cyumwaka ava mu kazi kabo ka kumanywa n'akazi ko gucuruza kokayine (cocaine) bakoraga n'ijoro no mu mpera z'icyumweru, kugirango bazajye mu biruhuko bihenze bambare n'imyenda ihenze.



Aba bakobwa babiri ( biswe abumururumba) harimo Katie Barrington w'imyaka 29 na Trenae Greenland w'imyaka 30, buri wese azafungwa imyaka 2 n'amezi umunani. Urukiko rwa Newport rwumvise ko aba babiri baturuka muri Newport bamaze imyaka itantu bari mu rukundo kandi bapangaga kuzagumana, mbere yuko Porisi ibafata.

Umushinjacyaha Nigel Fryer yavuze ko aba bombi binjije hejuru y'amapawundi 100 (126,714Frw) ku munsi mu minsi isanzwe, n'amapawundi 200 (253,379Frw) mu mpera z'icyumweru bakura mu kugurisha kokayine, yagize ati "bagiranye ibiganiro byo kujya mu biruhuko bihenze kandi kenshi, bigaragara ko impamvu nyamukuru ari umururumba".


Yongeyeho ko mu bushakashatsi bwakozwe kuri aderesi ya Greenland, babonye amafaranga menshi n'imyenda ihenze cyane, Fryer yakomeje asobanura ko bababonye mu modoka ya Volkswagen Golf, yari iparitse hanze y'amagorofa igihe umugabo yazaga akinjira mu modoka nyuma y'iminota mike agahita yongera akagenda.

Yagize ati " Abaporisi bahise babona ko hacurujwe ibiyobyambwenge, basigiwe igipfunyika cy'amafaranga menshi cyane", urukiko rwabwiwe ko kandi basanganywe imifuka itatu y'ifu yera, terefone igendanwa ya Nokia bari bahishe mu modoka n'indi ya Iphone.

Fryer yavuze ko abaporisi basesenguye ibiri muri terefone bagasanga aho berekana amafaranga aba bombi binjije kubera gucuruza ibiyobyabwenge, bemeye ko bagurishaga kokayine ndetse bagatanga n'ibindi bintu byinshinjabyaha. Kevin Seal wunganira Greenland yavuze ko bacuruzaga ibiyobyabwenjye ngo babone amafaranga yo kwishyura amadeni bari bafitiye abacuruzi.

Katie Barrington w'imyaka 29

Trenae Greenland w'imyaka 30

Nicholas Gedge wunganira Barrington avuga ko ari umukobwa w'umuhanga, ko umuryango n'inshuti bamuvuga cyane, yongeraho ko inzira ye yo kunywa ibiyobyabwenge yumvikana cyane, kandi yarwanye igihe kirekire ngo abikemura gusa byari byaramushyize mu madeni, rero uburyo bwo kubicuruza bwari ubwo kugirango abashe kwishyura ideni.

Umucamanza DJ Hale yarababwiye ati " mumaze imyaka igera kuri itantu mukundana, mwembi mwari mufite akazi keza, amafaranga mwinjiza hamwe mu mirimo isanzwe yari ama pound 60000 (76,010,271Frw) arenga ku mwaka, mwari mufite ejo hazaza heza ariko murahangije kubera umururumba" 

Yakomeje avuga ati " iyo mutaza gufatwa nubundi mwari gukomeza gukora ibi, kuko warufite ideni ukabikora uzi ukuntu bishyira abandi bakiriya mu madeni". Aba bakobwa bakatiwe igifungo cy'imyaka ibiri n'amezi umunani, ndetse bakazishyura n'amafaranga y'impanabyaha bakoze.


Source: Daily mail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND