Brittney Griner usanzwe ari icyamamare muri Basketball y’abagore muri Amerika, yemeye icyaha cyo gutunga no kwinjiza mu buryo bwa magendu ibiyobyabwenge mu Burusiya. Grinner kandi yitabye urukiko yitwaje ifoto y’umugore we [uwo bashakanye bahuje igitsina].
Brittney Griner witabye urukuko kuri uyu wa kane, yireguye imbere
y’umucamanza agira ati: "Mu
cyubahiro cyanyu ndashaka kwemera icyaha, ariko ntabwo nari mbigambiriye. Sinifuzaga kurenga ku mategeko". Yakomeje
ati: "Ndashaka kuzatanga ubuhamya bwanjye nyuma. Nkeneye igihe cyo kubitegura". Ubuhamya yavavuga azatanga nyuma ntibyumvikanaga
neza kuko yari yamaze kwemera icyaha, byumvikanye nko kuzasaba imbabazi ku bihano
yashakaga kuvuga.
Ubwo yinjiraga mu rukiko
uyu munsi, camera z’itangazamakuru zari zimuhanze amaso aho yari yitwaje ifoto
y’umugore we, Cherelle Griner nk’ikimenyetso cyo kwifuza kurekurwa ngo
ajye mu rugo. Iyi foto yari afite yagerageje kuyigaragaza muri camera z’abanyamakuru
aho yari ayifatanye n’izindi mpapuro.
Yinjiye mu rukiko yitwaje ifoto y’umugore we
Uyu mugore ufite imyaka 33 y’amavuko, yitabye urukikio nyuma y’iminsi
mike atabaje Perezida Biden ngo amukure mu buroko aho mu Burusiya. Perezida
Biden na Visi Perezida we, Kamala Harris binjiye mu kibazo cye aho bijeje Cherelle
Griner umugore we ko barimo kubikurikirana mu nzira zose zishoboka ngo
arekurwe agaruke muri Amerika. N’ubwo bimeze gutyo ariko, mu gihe urukiko mu
Burusiya rwakwanzura ko ahamwe n’icyaha ashobora gukatirwa imyaka icumi y’igifungo.
Azongera kwitaba urukiko ku itariki ya 14 Nyakanga uyu mwaka.
Brittney Griner ari hamwe n’umugore we Cherelle Griner
Twabibutsa ko Brittney Griner akurikiranyweho kuba yari afite
ibiyobyabwenge mu mizigo ye, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Moscou hagati muri
Gashyantare uyu mwaka.
Src: TMZ
TANGA IGITECYEREZO