RFL
Kigali

Abakobwa: Uburyo wakoresha bugatuma umusore mukundana akwimariramo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/07/2022 11:03
0


Mukobwa, menya uburyo wakoresha bugatuma umusore mukundana arushaho kugukunda no kukwimariramo.



Niba uri umukobwa ufite umusore mukundana gusa ukaba wifuza ko arushaho kugukunda cyane ndetse n'umubano wanyu ugakomera, dore uburyo bworoshye wakoresha umusore akakwimariramo:

1. Mwandikire akabaruwa karimo amagambo y’urukundo nurangiza ugashyire mu ikofi ye atabizi

Muri aka kabaruwa uzagerageze gushyiramo amagambo yuzuye ubwuzu n’urukundo. Ushobora kutamubwira ko umukunda kuko n’ubundi aba asanzwe abizi, ahubwo ugakoresha ubundi buryo bworoshye bwo kumwereka ko umukunda kandi ko umwitaho. 

Urugero: Niba aheruka kuguha impano wamubwira ko ukunda cyane; uti kandi ‘buri gihe unkorera ibintu bituma numva ndi umuntu udasanzwe’. Ushobora gukomeza umwandikira amagambo nk’ayo kugira ngo umwereke ko afite agaciro mu buzima bwawe kandi agira uruhare mu munezero no mu kugubwa neza kwawe.

2. Gerageza kumuha impano no mu gihe cy’iminsi y’akazi

Abantu cyangwa se abakobwa benshi bazi ko impano zitangwa ku minsi mikuru cyangwa se muri weekend (mu minsi y’ikiruhuko) gusa, nyamara kandi burya ngo impano zitunguranye cyane cyane mu minsi y’akazi ngo zirashimisha. 

Ushobora rero gufata nk’umunsi umwe ari nko kuwa gatatu ukajya mu isoko ukagurira umukunzi wawe umupira mwiza, karavate se, isaha cyangwa niba ari umuhungu usoma ku kayoga ushobora kumugurira n’icupa ry’inzoga warangiza ukabifunga neza ugashyiraho akabaruwa cyangwa se agakarita kabiherekeza kanditseho amagambo meza. Ubundi ukabimushyira ku kazi cyangwa se ukarindira agataha ukabimuhera mu rugo. Iyi mpano uzaba umuhaye izamunezeza kubera ko uzaba uyimuhaye mu gihe atakekaga.

3. Ereka umuhungu mukundana ko agukurura

Abakobwa benshi bakunda guhisha ibyiyumvo (sentiments) byabo ariko nyamara si byiza mu rukundo. Ugomba kugerageza ukamwereka ko nawe ajya agukurura, niba mujya musomana ariko ari we wabigizemo uruhare nawe ujye unyuzamo umusome ari wowe ubyibwirije.

4. Mu gihe ari mu kazi jya unyuzamo umuhamagare

Aha ntabwo bivuze ko niba umuntu ari ku kazi ugomba kumuhamagara buri kanya cyangwa se ngo umuhamagare umwanya muremure ngo ube wamutesha akazi ahubwo ni ukumuhagara akanya gato kandi ukabikora igihe ushobora kuba uzi ko atari mu kazi kenshi, ubundi ukamubaza uko amerewe. Uko kumuhagara rero ngo bishobora gutuma yumva aguwe neza mu gihe wenda yumvaga umunsi utangiye kumubihira . Ibi rero bizatuma anabona ko uba umutekerezaho n’igihe mutari kumwe.

5. Fata umwanya utekere umukunzi wawe ibiryo akunda kurusha ibindi

Kugira ngo umukunzi wawe arusheho kugukunda no kunezerwa, ujye unyuzamo ufate umwanya umutekere ibiryo akunda cyane. Ushobora kuba warabyumvise abivuga cyangwa niba mukunda kujyana gusangira muri resitora ugomba kuba umaze kumenya ibiryo umukunzi wawe akunda, maze nawe ukazafata umwanya ukabimutegurira. ibi biba na byiza iyo mwirirwanye mu rugo ugategura ifunguro murimo kuganira. Numugaburira rero akanezerwa nta kizatuma nawe atakwishimira kandi azanashimishwa n’umwanya uzaba wafashe kugira ngo umwiteho.

Ikibazo rero gikunda kugaragara mu rukundo ni uko abakobwa benshi baba bashaka kwakira urukundo rwinshi kandi bo ntibarutange uko bikwiye. Bakumva abahungu babakunda byimazeyo ubundi bo bagaterera agati mu ryinyo. Niba uri umukobwa ukaba ushaka ko urukundo rwanyu rwongera gushyuha nka mbere gerageza gukora bimwe muri ibi bintu tumaze kuvuga, kandi nawe ujye utanga urukundo ntugategereze kurwakira gusa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND