RFL
Kigali

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwakire shampiyona ya Afurika muri Taekwondo, imyiteguro igeze he?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/07/2022 9:59
0


Kuva tariki 13 kugera tariki 17 Nyakanga 2022 mu Rwanda hateganyijwe shampiyona ya Afurika mu mukino wa Taekwondo izitabirwa n'ibihugu bigera kuri 21.



Harabura iminsi 5 gusa ngo u Rwanda rwakire shampiyona ya Afurika mu mukino wa Taekwondo, imikino izabera muri BK Arena kuva tariki 13 kugera tariki 17 uku kwezi. Ni ubwa mbere iyi mikino igiye kubera mu bihugu byo munsi y'ubutayu bwa Sahara aho iyaherukaga kuba yabereye muri Senegal.

Ibihugu bigera kuri 40 ni byo byamaze kwemeza ko bizitabira iyi mikino izaba mu bice byombi yaba Poomsae na Kyorugi.

Ibihugu bizitabira:

1 Algeria

2 Benin

3 Botswana

4 Burkina Faso

5 Burundi

6 Cameroon

7 Cape Verde

8 Central African Republic

9 Chad

10 Congo

11 Cote D'ivoire

12 Djibouti

13 DR Congo

14 Egypt

15 Equatorial Guinea

16 Gabon

17 Gambia

18 Ghana

19 Guinea

20 Guinea-bissau

21 Kenya

22 Lesotho

23 Libya

24 Madagascar

25 Mali

26 Morocco

27 Mozambique

28 Niger

29 Nigeria

30 Refugee team

31 Rwanda

32 Senegal

33 Somalia

34 Sudan

35 Swaziland

36 Tanzania

37 Togo

38 Tunisia

39 Uganda

40 Zimbabwe

Shampiyona y'Afurika muri Taekwondo iza ku mwanya wa Kane mu marushanwa akomeye nk'uko tubikesha ishyirahamwe ry'umukino wa Taekwondo ku Isi 

Mu kiganiro InyaRwanda.com twagiranye na Placide Bagabo ushinzwe gutegura iri rushanwa, yatubwiye ko imyiteguro imeze neza ndetse bageze ku kigero cya 90% bitegura. Yagize ati: "Navuga ko imyiteguro tugeze ko kuri 90% kuko ibyinshi by'ibanze twamaze kubikora. Navuga ko ubu ibitaratungana n'ubundi n'ibyo tutari gukorera mu Rwanda, kuko twatumijeho ibihembo, bimwe mu bikoresho by'ikibuga nabyo birimo kuza, urebe navuga ko ribyo bibura gusa."

Placide yakomeje atubwira ko n'ubwo ibihugu byitabiriye ari byinshi nta gisibya nabo biteguye neza kubacyira. "Ubu twamaze kumenya ibihugu bizitabira, ndetse n'umubare w'abakinnyi bazaza kandi twamaze kubashakira aho bazaba ndetse na BK Arena izakira imikino twamaze kumvikana."

Placide Bagabo yatangaje kandi ko u Rwanda narwo rwiteguye bihagije ndetse yizeza abanyarwanda ko mu midari izakinirwa nabo bafite iyo bazegukana bagendeye ku myitozo ikipe y'igihugu iri gukora.

Kuva tariki 10 Nyakanga ni bwo ibihugu bizatangira kugera mu Rwanda 

Twabibutsa ko mu mezi atambutse ishyirahamwe ry'umukino wa Taekwondo mu Rwanda (RTF) ryahaye akazi umutoza ukomoka muri Korea y'Epfo Jeong Ji-Man akaba ari nawe uzaba ari Umutoza Mukuru w'amakipe azahagararira u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND