RFL
Kigali

Uri Keza njyana aho ushaka! Knowless Butera yateye imitoma Clement bakomeje kuryoherwa n’ibiruko mu burayi-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:5/07/2022 15:16
1


Umuhanzikazi Butera Knowless n’umujyanama we akaba n'umugabo we Ishimwe Clement baherutse kwerekeza ku Mugabane w’i Burayi mu biruhuko bakomeje kuryoherwa, kuri ubu bakaba bateranye imitoma karahava.



Butera Knowless yanyarukiye kuri Instagram yifashisha ifoto ari kumwe n’umugabo we Ishimwe Clement ayiherekeresha amagambo ari mu rurimi rw’icyongereza agira ati’’Take me Anywhere’’ ashaka kumubwira ati’ ’Njyana aho ushaka’’

Nyuma y’iyo foto, Clement nawe abinyujije kuri konti ye ya instagram yashyizeho ya foto maze yifashisha akamenyetso k’umukobwa wambaye ikamba ubona ko ari umwamikazi, Knowless atazuyaje ajya ahandikirwa ubutumwa agira ati: ’’Uri Keeeza’’.

Knowless na Clement bagiye kumara icyumweru mu biruhuko aho banitabiriye ibitaramo bya Afro Nation byabereye muri Portugal guhera ku itariki 1 Nyakanga 2022, kugeza kuya 3 Nyakanga 2022.

Ibitaramo bya ‘Afro Nation’ byabereye muri Portugal guhera ku wa 1 Nyakanga 2022 kugeza tariki 3 Nyakanga 2022 byaririmbyemo abahanzi hafi ya bose bakomeye muri Afurika biyongeraho ab’amazina akomeye ku Isi nka; Chris Brown na Megan Thee Stallion.

Aba biyongeraho abakomeye muri Afurika barimo P Square, Davido, Burna Boy,Wizkid, Diamond, Omah Lay, Rema, Patoranking, Tekno Miles, Ruger, Innoss’B, n’abandi bahanzi bafite amazina akomeye.

Knowless aryohewe n'ubuzima muri Portugal

Konwless Butera na Clement mu gitaramo

Knowless na Clement bateranye imitoma karahava


Mu minota micye ishize Knowless yateguje indirimbo yitwa ‘Tobora’ 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bayakomeze Appolonie 1 year ago
    Nibyiza mukomereze aho urukundo no rwogere ndabakunda cyaneeee ♥️🙏





Inyarwanda BACKGROUND