Korali imaze imyaka irenga 20 itangiye urugendo yitwa Nyota ya Alfajili yongeye gukora mu nganzo batambutsa ubutumwa mu ndirimbo bise ‘Itorero’ irimo amagambo yomora imitima ikomerewe bugasubiza intege mu baramerewe.
Mu kiganiro gito
bagiranye na INYARWANDA, aba baririmbyi bagize bati: ”Korali yacu tunejejwe no gukomeza
gutambutsa ubutumwa bwiza tubinyujije mu mpano Imana yaduhaye yo kuririmba aho
twashyize hanze indirimbo nshya yitwa ‘Itorero’ ishingiye ku ijambo riboneka mu
gitabo cy’Ibyahishuwe 2:17 rigira riti "Unesha nzamuha kuri manu yahishwe, muhe
n'ibuye ryera ryanditsweho izina rishya ritazwi n'umuntu wese keretse urihabwa.’”
Uyumvise neza kandi ugendeye no ku ijambo ishingiyeho, usanga ariyo kumvisha abagowe n’ubuzima kubinyuramo ari bwo butsinzi.
Nyota ya Alfajili choir yabonye izuba mu mwaka wa 1992
aho itsinda ry’abantu ryishyize hamwe ngo batangire bakorere Imana babinyujije
mu ndirimbo no kwamamaza ubwami bw’Imana.
Korali Nyota ya Alfajili
ni imwe mu makorari akora umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR, Ururembo rw’Umujyi
wa Kigali, Itorero rya Kicukiro, muri Paroisse ya Gatenga, umudugudu wa Gatenga.
Uyu mudugudu ni nawo cyicaro cy’iyo Paroisse. Umudugudu wa Gatenga uherereye mu
mudugudu wa Cyeza mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Gatenga.
Korali Nyota ya Alfajili igizwe
n’abaririmbyi 120 bari mu byiciro byose (abagabo, abagore abakobwa n’abasore). Ikorera umurimo w’Imana hirya no hino mu
gihugu. Yatangiye nka Korali y’icyumba ari cyo cyaje guhinduka umudugudu wa
Karambo. Icyumba kimaze gukomera Korali yaje kugirwa imwe mu zigize Umudugudu
wa ADEPR Gatenga.
Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatumye iyi Korali ibura
abaririmbyi (bamwe barapfuye abandi barahunga). Mu mezi ya Nyuma y’1994,
abaririmbyi bake bari basigaye barisuganije bafatanya n’abandi bashya bakomeza
umurimo w’Imana wo kwamamaza ubutumwa bwiza.
Mu 1998 ni bwo iyi Korali yiswe Nyota ya Alfajili bisobanura "Inyenyeri yo mu
ruturuturu". Abenshi bibaza ubusobanuro n’impamvu z’iri zina. Iryo zina riboneka
muri Bibiliya mu rwandiko rwa kabiri rwa Petero (2Petero 1 :19) havuga ngo "Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe
rirushaho gukomera kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho, kuko rimeze nk’itabaza
rimurikira ahacuze umwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu
ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu".
Iryo zina barihawe kubera kuzindukira muri nibature, umucyo ugatangaza bamaze kugera mu nzu y’Imana no kwemera gutumwa hirya no hino kandi bakabyemera babikunze. Bizera ko ibyo bakora byose babishobozwa na Kristo ubaha imbaraga, ngo barusheho kubera abandi urumuri. Iyi Korali yagiye itera imbere ari na ko yunguka abakunzi hirya no hino ku isi bagiye banayifasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA 'ITORERO' YA NYOTA ALFAJILI
Bifashishije inganzo batanga ihumure ku 'Itorero' ry'Imana
Imyaka ibaye 20 batangiye urugendo rw'umuziki wabo
Baritegura gukora igiterane cyabo 'Ibihamya' Igice cya kabiri nyuma y'icyo bakoze mu mwaka wa 2019
Nyota ya Alfajili ni izina biswe mu mwaka wa 1998 rikaba risobanuye Inyenyeri yo mu ruturuturu
Ni abahanga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO 'ITORERO' YA ALFAJILI
TANGA IGITECYEREZO