RFL
Kigali

Ibyihariye kuri Sheila Uwibona washinze Sheila’s Honey na Ubuntu Women Farmers mu gufasha abagore batishoboye-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:1/07/2022 16:51
0


Jeanne Sheila Uwibona washinze Sheila’s Honey na Ubuntu Women Farmers, yinjiye mu bushabitsi nyuma y’igitekerezo yagize ashaka icyamwongerera ubushobozi bwo gufasha abagore bafite ubumuga n’abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA.



Uwibona Sheila ubusanzwe yakoraga ubucuruzi burimo kugemura imboga n’imbuto muri Resitora zo mu Mujyi wa Kigali kuva mu mwaka wa 2017. Mu byo yinjizaga, yagiraga umugabane agenera abagore batishoboye mu rwego rwo kubafasha mu mibereho yabo y’ibanze.

Ni ibikorwa yatangiye ubwo yari ahagaragariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Kagari ku Kamutwa mu Murenge wa Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Mu buhamya bwe yavuze ko icyo gihe yari afite ubushobozi bucye bituma atekereza igikorwa kiramba cyamuzamura kikanamufasha gukomeza ibikorwa by’ubufasha yari yaratangiye ari na bwo yatangiye ubucuruzi bw’ubuki.


Ku ikubitiro Sheila Uwibona yaguraga ubuki mu bavumvu akabutunganya akabugurisha, buza gukundwa by’umwihariko n’abanyamahanga bituma na we ubwe atangira korora inzuki, bitewe n’uburyo yabonaga ko umusaruro uri kwiyongera.

Yavuze ko uko yatunganyaga ubwo buki ari na ko yageragezaga kwiyungura ubumenyi bituma ashyiramo akarusho atangira kubuvanga n’ibindi bintu, kuri ubu afite uruganda ruto ruzwi nka ‘Sheila's Honey’ rukora ubwoko ‘Produits’ zigera kuri 12 zikomoka ku buki.

Ati “Natangiye nkusanya ubuki mu bavumvu nkabutunganya abantu barabukunda. Nyuma natekereje guhanga agashya ko gufata ubuki nkongeramo tungurusumu, tangawizi, moringa, macadamia n’ibindi bifasha mu buzima bw’umuntu. Abanyamahanga barabikunze bavuga ko bashaka ko nzajya mbibashyira muri Amerika n’ahandi ariko nta bushobozi nari mfite bwo kubikora.”


Uwibona Sheila washinze Ubuntu Women Farmers

Kuri ubu Uwibona amaze kugira Resitora yitwa Sheila’s Honey and Eatery, aho ushobora kwicara ukarya ndetse na ho ushobora gusanga ubwo buki ukarya ndetse si ibyo gusa kuko ari ahantu hanini hashobora gutegurirwa ibirori birimo nk’amasabukuru n’ibindi.

Nyuma yaje kubona umufatanyabikorwa wabonye ko akora ibintu bidasanzwe bigaragaza ko ubuki bwifashishwa no mu bindi bintu by’ubuzima.

Sheila Uwibona aganira na INYARWANDA yavuze ko isoko ry’ubuki rihari ndetse ko abantu benshi bo hanze baba babushaka cyane ariko akagira imbogamizi z’uko atarabona ibyangombwa byose kugira ngo atangire kubucuruza hanze.

Bakorera Gacuriro mu Karere ka Gasabo

Uwibona nyiri Sheila's Honey na Ubuntu Women Farmers

Ubuki bwabo buteye amabengeza

Bafite amoko 12 y'ubuki bacuruza mu Rwanda, i Burayi na Amerika

Nta nyota wagirira muri Sheila's Honey

Sheila's Honey banafite Resitora nziza cyane ijyanye n'igihe


Bafite amoko 12 y'ubuki buryohera benshi barimo n'Abanyamahanga

REBA AMASHUSHO UBWO TWARI TWASUYE SHEILA'S HONEY



VIDEO: Bachir - InyaRwanda.com

Sheila's Honey bakorera i Gacuriro-Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali

Bahamagare kuri: 0791449365






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND