RFL
Kigali

Carcarbaba yamuritse imodoka nshya, Miss Kalimpinya agirwa ‘Brand Ambassador’ - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:1/04/2024 11:03
0


Kompanyi ya Carcarbaba icuruza imodoka nshya kandi zigezweho mu Rwanda, yamuritse ubwoko bushya bw’imodoka z’amashanyarazi, itangiza ku mugaragaro ubufatanye bwayo na Queen Kalimpinya usanzwe amenyerewe mu marushanwa y’imodoka.



Ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki 28 Werurwe 2024, nibwo kompanyi icuruza imodoka ya Carcarbaba yamuritse ubwoko bushya bw’imodoka zikorwa n'uruganda Dongfeng ruri mu za mbere zikomeye mu Bushinwa, isanzwe ihagarariye mu Rwanda no mu Karere.

Modeli nshya yamuritswe uyu munsi ni Forthing Friday, ikoresha amashanyarazi 100% ikaba ifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 420 mu gihe yuzuye neza.


Carcarbaba yamuritse imodoka nshya y'amashanyarazi

Queen Kalimpinya wamuritswe nka Brand Ambassador’ wa Carcarbaba icuruza imodoka z'uruganda Dongfeng, yavuze ko yishimiye cyane kuba umufatanyabikorwa w’iyi kompanyi cyane ko asanzwe ari umuntu ukunda imodoka kandi akaba yaranabanje gufata umwanya  wo kwiga kuri izi modoka za Dongfeng byumwihariko.

Yagize ati: “Kuba umufatanyabikorwa wa Carcarbaba ni ibintu nishimiye kubera ko Donfeng ni imodoka nabanje kwigaho mbere y’uko nifatanya na Carcarbaba kugira ngo ninjya kuba umuvugizi ‘Brand Ambassador’ w’ubu bwoko bw’imodoka nzabe nzi neza ibyo ndi gushishikariza abandi kujyamo.”

Kalimpinya yavuze ko mu bintu bitatu yakundiye izi modoka byanamutera gushishikariza abandi kuzigura, harimo imikorere yazo myiza n’ubushobozi buhanitse, ikoranabuhanga rigezweho, ndetse no kuba ikoze mu buryo budahungabanya ibidukikije, nk’imwe mu ngamba y’Isi yose.

Akomoza ku cyo azakora mu rwego rwo kumenyekanisha izi modoka, Queen yagize ati: “Icyiza cy’abanyarwanda ni uko dukunda ibintu byiza kandi tuzi kwihitiramo ibidukwiriye. Rero ndateganya kumenyekanisha Carcarbaba mu buryo bwose, yaba ari ku mbuga nkoranyambaga zanjye zose, yaba ari mu mukino nkina wa Rally, ngira ngo abantu benshi bakunda amamodoka banakurikirana imikino y’amasiganwa ku modoka. Naho rero nzagerageza kumenyekanisha ubu bwoko bw’imodoka.”


Queen Kalimpinya agerageza imdoka nshya ya Carcarbaba

Queen Kalimpinya uherutse no mu Bushinwa, aho yasuye n’uruganda rukora izi modoka za Dongfeng, yavuze ko akigerayo yatunguwe cyane no kubona habayo ubwoko bwinshi cyane bw’imodoka nziza kandi zikorerwa mu Bushinwa. Yishimiye ko ho usanga abantu bose badakoresha ubwoko bumwe bw’imodoka, asobanura ko ari ikintu cyiza kigaragaza ko isoko rikangukiye kumenya imodoka no kwihitiramo.

Yakomeje agira ati: “Ikindi kintu cyiza nabonye mu Bushinwa ni uko bakangukiye gukoresha imodoka z’amashanyarazi, ari nacyo igihugu cyacu kiri kugerageza gukora, kizana imodoka nyinshi za Hybrid cyangwa se EV kugira ngo turusheho kubungabunga ibidukikije. Ni zimwe mu ngamba Carcarbaba ifite, turashaka gufatanya n’u Rwanda kubungabunga ibidukikije.”

Kimwe mu bintu byamukoze ku mutima cyane ubwo yari ari mu Bushinwa, ni uburyo imodoka ziteranyirizwayo uhereye ari ibati kugeza irangiye, ashimangira ko DongFeng ifite gahunda yo gutangira guteranyiriza imodoka zayo mu Rwanda.


Umuyobozi wa Carcarbaba, John Mugabo, asobanura impamvu bahisemo Queen Kalimpinya nk'umuvugizi w'iyi kampani

Umuyobozi wa Carcarbaba, John Mugabo, umugabo ufite uburambe burenga imyaka 25 mu bucuruzi bw’imodoka, yasobanuye ko impamvu bahisemo Kalimpinnya nka ‘Brand Ambassador’ w’iyi kampani, ari uko bashatse kugendera mu murongo w’igihugu wo gushyigikira abari n’abategarugori mu nzego zose baherereyemo, kandi ikirenzeho uyu mukobwa akaba asanzwe amenyerewe no muri siporo y’imodoka idakunze kurangwamo  ab’igitsina gore.

Uyu muyobozi yagize ati: “Ikindi gishimishije ni uko ari bake cyane bakora iriya siporo y’amamodoka. Birashimishije kubona umuntu w’umwana mutoya, uvuga uti ‘nanjye ndashaka guhangana n’abagabo, ntware imodoka.’ Twese twari tuzi ko ari siporo y’abagabo ariko kumubonamo birashimishije. Uretse natwe n’abantu bazwi ku Isi nka Lewis Hamilton yaratangaye biranamushimisha cyane.

Ni ikintu natwe cyadukuruye, twiyemeza guhera kuri we , tugakorana nawe, akatubera Brand Ambassador, akadufasha kumenyekanisha imodoka zacu, turi no guteganya kuzamuha imodoka ya siporo nibicamo nk’uko tubiteganya tuzamushakira imodoka ya Dongfeng ya siporo, ajye ajya gupiganwa n’abandi nawe afite imodoka nziza. Ubwo n’abandi bazagenda bakurikiraho, niwe ufunguye umuryango, akaba afunguriye n’abandi.”

Kugura imodoka muri Carcarbaba biherekezwa n’amahirwe menshi harimo  iyo kuba  ihabwa guranti y'imyaka itanu

Ndetse uyiguze agakorerwa maintenance ku Buntu mu gihe cy'umwaka wose. Muri Carcarbaba uhasanga igaraje rigezweho rifite ibikoresho byose ndetse n'abakanishi baturutse ku ruganda bo kwita kuri izi modoka .Carcarbaba ikorera mu Kanogo hafi na Sawa Citi. Telephone yabo ni 0788708280.


Umwari umwe rukumbi umenyerewe mu marushanwa y'imodoka, Queen Kalimpinya yasinyanye amasezerano na Carcarbaba icuruza imodoka za Dongfeng


Carcarbaba yamuritse imodoka y'amashanyarazi


Igihe yuzuye neza, ifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 420


Imbere mu modoka nshya ya Carcarbaba




Moteri yayo


Mbere yo gutangira gukorana na Carcarbaba, Queen Kalimpinya yabanje kwiga ku modoka za Dongfeng bacuruza mu Rwanda


Kalimpinya agerageza imodoka nshya


Yavuze ko agiye kwamamaza izi modoka ahashoboka hose haba mu Rwanda no mu Karere


Queen Kalimpinya hamwe n'abayobozi ba Carcarbaba


Impande zombi ziyemeje kugira ubufatanye bwiza


Imiryango irafunguye ku bifuza kugura izi modoka muri Carcarbaba

Queen Kalimpinya umenyerewe mu marushanwa y'imodoka ubwo yasuraga uruganda rukora imodoka rwa Dongfeng mu Bushinwa

Queen Kalimpinya na Vicent Chan ushinzwe ubucuruzi muri Carcarbaba

Kanda hano urebe amafoto yaranze umuhango wo kumurika ku mugaragaro imodoka nshya ya Carcarbaba ndetse na 'Brand Ambassador' mushya Queen Kalimpinya

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND