RFL
Kigali

Costa Titch na Champuru Makhenzo bageze i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/07/2022 9:03
0


Costa Titch na Dj Champuru Makhenzo bubakiye umuziki wabo ku bihangano bitandukanye bikozwe mu njyana ya ‘Amapiano’ bageze i Kigali, aho bitabiriye iserukiramuco ‘Kivu Fest’ ribera ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu muri Rubavu.



Kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2022, nibwo aba bahanzi bageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe bakirwa na Dj Marnaud.

Costa Titch wamenyekanye binyuze mu ndirimbo yise ‘Activate’, yifashe amashusho ayashyira ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko yamaze kugera i Kigali. Uyu muhanzi yavuze ko afite amatsiko yo gutaramira abakunzi be.

Champuru ni Dj wihariye wa Costa, azamufasha gususurutsa abantu muri Kivu Fest izaba ku wa 2-3 Nyakanga 2022. Aba bombi basanzwe bafitanye indirimbo yitwa ‘Ma Gang’ bakoranye n’abarimo Phantom Steeze, ManT, Sdida na C'BUDA M. Imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1.

Costa wo muri Afurika y’Epfo yagombaga kuririmba mu gitaramo cya Ish Kevin kizaba ku wa 16 Nyakanga 2022, ariko bihinduka ku munota wa nyuma.

Ikinyamakuru Briefly kivuga ko Costa yatangiye urugendo rw’umuziki ari umubyinnyi, nyuma aza guhindura yiyandikisha nk’umuraperi watwawe n’injyana ya ‘Amapiano’. Kuva ubwo yigwizaho igikundiro mu bice bitandukanye by’Isi.

Ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuraperi w’impano itangaje. Yavukiye ahitwa Nelspruit Mpumalanga muri Afurika y’Epfo, avuka yitwa Costa Tsobanogolou.

Avuga ko gukorana n’abaraperi barimo Cassper Nyovest, biri mu byatumye ava mu byo kubyina akiyegurira kuririmba. Uyu muhanzi kandi avuga ko inama za Nyina zamubereye umusemburo wo gukomeza gukora umuziki ashyizemo imbaraga.

Ikinyamakuru Wiki South Africa, kivuga ko Costa atunze miliyoni 200,000 z’amadorali yasaruye mu bikorwa birimo gutunganya indirimbo, kwandika indirimbo no kuririmba.

Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo zirimo Nkalakatha, Thembi, Stimela, Instincts, We Alert, Hit That Woah, Geza, Chi Vu n’izindi.

Champuru avuga ko yatangiye ibyo kuvanga umuziki ubwo yari akiri ku ntebe y’ishuri mu mashuri yisumbuye. Avuga ko yahatanye mu marushanwa arimo ayabereye kuri Power Fm, Ukhozi Fm n’izindi kuva mu mwaka w’2014.

Hagati ya 2014 na 2015 yegukanye igihembo cya Campus Dj, mu 2016 yongera kwisubiza iki gihembo.

Asobanura ko Dj Khaled na Dj Speedsta bamubereye ikitegererezo mu bijyanye no guhuriza hamwe abahanzi mu ndirimbo. Ndetse, avuga ko atunganya indirimbo, akazandika akaba n’umuhanzi.

Iri serukiramuco Kivu Fest rizacurangamo kandi Fully Focus, Yumbz, Soul Nativez, Dj Toxxyk, Dj Marnaud, Dj Pyfo, Kevin Klein, Dj Lou, Dj Kalexx, Nep Djs, Bood Ups, Dj Tyga, Dj Trapboy, Dj Kim n'abandi. Kwinjira ni 20,000 Frw mu myanya isanzwe na 50,000 Frw muri VIP. 


Ubwo Costa yari ageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali 

Costa yatangaje ko yamaze kugera i Kigali, aho yitabiriye iserukiramuco Kivu Fest 

Dj Marnaud yakiriye Costa bazahurira mu iserukiramuco rizabera ku mucanga wa Kivu 

Costa Titch uzaririmba muri Kivu Fest ni umusore w’imyaka 26


Champuru Makhenzo, Dj wihariye wa Costa yageze i Kigali 

Champuru avuga ko yihariye mu gucuranga indirimbo ziri mu njya ya Hip Hop, Trap na Amapiano bikabyara ‘Trapiano’ 


Costa uri i Kigali yakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Activate'


REBA HANO 'ACTIVATE' YA COSTA UZARIRIMBA MURI KIVU FEST

">

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MA GANG' COSTA YAKORANYE NA DJ WE N'ABANDI

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND